Umunyeshuri yarashe abantu 7 barimo abarimu 5

Umunyeshuri yakoresheje imbunda ya sekuru

Thailand – Ibara ryaguye muri Thailand, umunyeshuri yarashe abantu 7 barimo abarimu 5 na nyirakuru na sekuru na we arirasa.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yavuze ko uriya munyeshuri wakoze kiriya gitero ‘Yari yiteguye neza’ kandi ‘hari hasigaye amasasu arenze 30 mu mbunda ye’.

Kiriya gitero cyabereye ku ishuri rya Debsirin Nonthaburi. Amaze kurasa abantu barindwi bose hamwe, uriya munyeshuri na we yirashe.

Bikekwa ko uwo munyeshuri w’umuhungu yari afite ikibazo cyo “guhangayikishwa n’amasomo”, nk’uko bigaragazwa n’amakuru Polisi yakuye ku nshuti ye ya hafi.

Imbunda yakoreshejwe yari yanditse ku izina rya sekuru w’uriya munyeshuri wakoze icyo gitero, kandi yari yarayigaragaje ku rubuga rwa Instagram muri Mata uyu mwaka.

Polisi yamenye iby’iyicwa rya sekuru na nyirakuru b’uriya muhungu ubwo inzego z’umutekano zasakaga urugo rwabo nyuma y’icyo gitero, maze zikahasanga imirambo yabo bombi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ukekwaho gukora biriya ari umuhungu w’imyaka 14 wigaga kuri ririya shuri ry’i Debsirin Nonthaburi riri mu nkengero z’umurwa mukuru Bangkok.

Abantu bagera kuri 15 bajyanywe kwa muganga kubera ibikomere by’amasasu, barimo babiri barembye cyane.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *