Ibicuruzwa bisembuye byo kwa Sina Gerard biri mu byo RIB yahagaritse ku isoko – Video

Ifoto igaragaza ibyabereye muri RIB

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwagarutse ku bantu bagera kuri 80 batawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano na gahunda imaze iminsi yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

I Kigali, RIB yerekanye abantu 16 bari mu bafashwe barimo abanyemari bafite n’inganda 6, n’abakoraga muri izo nganda 10.

Mu berekanywe harimo Umuyobozi akaba na nyiri uruganda Ingufu Gin rwengaga ibinyobwa bisembuye byo mu rwego rwa liquor RIB ivuga ko bitujuje ubuziranenge, Ntihanabayo Samuel.

Mu ruganda rwe Ingufu Gin yatawe muri yombi ari kumwe n’umukozi ushinzwe ubuziranenge muri urwo ruganda witwa Twahirwa Fulgence, n’undi witwa Katushabe Donious umuyobozi w’ishami ry’umusaruro.

Herekanywe kandi Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwitwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, rwacuruzaga amafu atanga icyanga n’amabara azwi nka “flevours”.

Abandi bafashwe barimo abo mu nganda nka Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

Umuvugizi w’Urego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko mu ruganda Entreprise Urwibutso rwa Sina Gerard hafunzwe abantu barimo ushinzwe umusaruro witwa Uwishema Olivier.

RIB ivuga ko uruhande rwafunzwe mu ruganda rwa Sina Gerard ari urukora ibinyobwa bisembuye.

Aba bose RIB ibakurikiranyeho ibyaha bine, harimo icyaha cyo guha umuntu igintu gishobora kwica cyangwa gushegesha umubiri, iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa imyaka 2 kugera ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugera ku bihumbi 500Frw.

Iyo uwahawe ibyo bintu byamuteye indwara idakira, cyangwa urugingo rugatakaza ubushobozi bwo gukora igihano gishobora kugera ku myaka 20 n’imyaka 25 y’igifungo.

Indi cyaha ni icyo kwigomeka ku buyobozi, cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka.

Ngo hanagaragaye icyaha cyo kunyereza umusoro, no gukoresha inywandiko mpimbano.

REBA VIDEO HANO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *