Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yagaragaje ko igihugu cyafashe ingamba zo gukingira amatungo indwara y’uburenge bityo bizatuma inyama zongera kuboneka ku isoko ndetse n’ibiciro byazo bikagabanyuka.
Hashize igihe indwara y’ubuganga yibasiye amatungo yuza mu Rwanda arimo inka, ihene n’intama bituma ibiciro by’inyama by’umwihariko iz’inka bitumbagira.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko inyama ari kimwe mu byiciro by’ibiribwa byagize izamuka rikomeye ry’ibiciro muri Nyakanga 2026.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe, ibiciro byazo byiyongereyeho 17.8%, mu gihe mu mwaka umwe byazamutseho 33.8%.
Abacuruzi b’inyama mu bice bitandukanye bavuga ko mu maguriro yazo ikilo cy’inyama z’iroti cyavuye ku mafaranga hafi 7,000 Frw kigera hagati ya 12,000 Frw na 13,000 Frw.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye,yatangaje ko mu gihe cya vuba ibiciro by’inyama bizagabanyuka.
Ati “Inyama zizaboneka,hagenda haboneka ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe,hakagenda hazamo n’indwara z’ibyorezo ndetse rimwe na rimwe zikagira ubukana butari busanzwe nkuko twari tubimenyereye, kugira ngo ubirwanye bikaba byafata igihe, ukwezi kumwe cyangwa amezi abiri.”
Akomeza ati” Ariko iyo birangiye, ubuzima busubira uko byari bimeze. Ku bijyanye n’inyama twagiye tubiganiraho ku rwego rw’igihugu muri rusange.Twashyizeho gahunda yo gukingira amatungo cyane cyane ayuza, inka ,ihene n’intama,harimo no kwitegura ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.Ibyo twakoze byatangiye gutanga umusaruro,tubona ko amatungo akingiye.”
Avuga ko bafite gahunda yo kongera umusaruro w’inkoko zizatuma zunganira inyama z’inka.
Ati “Umuntu yatanga icyizere ko ibyo biciro by’inyama uko tubibona bizagenda bisubira hasi,uko amatungo agenda aboneka, ava muri ya gahunda twakoze yo gukingira kugira ngo ajye mu buzima busanzwe,no gutuma ayujuje ibisabwa ajya ku masoko nkuko byakorwaga.”
MINAGRI ivuga ko izakomeza gushishikariza abantu Korora n’andi matungo atanga inyama harimo ay’inkoko kugira ngo yunganire inyama z’inka zikundwa n’abatari bacye.
UMUSEKE.RW
