Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force (EASF), Brig Gen Ronald Rwivanga, baganira ku bikorwa by’izi ngabo.
Ni mu butumwa Perezida Museveni yashyize ku mbuga nkoranyamabaga kuri uyu wa 13 Kanama 2026.
Perezida Museveni ati “Yangejejeho ibikorwa by’izi ngabo n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kubaka uburyo bukomeye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere kacu.
Nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nzaganira n’abakuru b’ibihugu bagenzi banjye hagamijwe kurushaho gukomeza EASF, birimo no gutumiza Inteko Rusange igize uyu mutwe, itaraterana kuva mu 2014.”
EASF (Eastern Africa Standby Force) ni Umutwe w’Ingabo z’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye.
Imikorere yayo ishingiye ku bufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango mu gutegura, guhuza, no kuyobora ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ubutabazi, no gutabara mu gihe cy’ibiza.
Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye yatangiye muri Gicurasi 2026. Ibiro bye biherereye i Nairobi muri Kenya.

UMUSEKE.RW

