Rusizi: Bamwe mu baturage abaganirije UMUSEKE bavuga ko ubuyobozi bwabasabye kwimuka ku itariki ya 1 Nzeri 2026, icyakora ko bari mu rujijo rw’uko batabwiwe aho bazajya, ko badafite n’ubushobozi bwo kubaka inzu zo kubamo.
Ni abaturage bo mu midugudu ya Muko na Cyagara mu kagari ka Nyange, mu murenge wa Bugarama, bavuga ko basabwe n’ubuyobozi bw’akarere, ko mu kwezi gutaha bazimuka aho batuye kuko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ngo ntibabwiwe aho bazerekeza.
Umwe muri aba baturage w’umubyeyi yavuze ko bari mu nama, Umuyobozi w’akarere yababwiye ko amaninda ari mu musozi yazatuma ubagwira.
Ati “Turi mu nama twabajije Meya atubwira ko ari amaninda ari gusatira umusozi wazatubirandukiraho.”
Uyu muturage avuga ko tariki ya 01 Nzeri 2026 ari cyo gihe bahawe cyo kwimuka, akavuga ko afite abana 7 kandi atazi aho abazajyana.
Mukabahizi Zaina wo mu mudugudu wa Muko, na we ni umubyeyi ufite abana batanu n’abandi arera, yavuze ko mu kwezi gutaha atazi aho azerekeza n’umuryango we.
Ati “Mfite abana batanu n’abandi ndera baratubwiye ngo tugomba kwimuka bitarenze tariki ya mbere y’ukwezi kwa cyenda. Leta ni umubyeyi batuvane aho dutuye bafite aho batujyana.”
Mbarushimana Anastase, umuturage wo mu mudugudu wa Muko, akagari ka Nyange, umurenge wa Bugarama, yavuze ko nk’abaturage batarakira ko bagiye kwimuka, ko batananiza ubuyobozi ngo bubimure bubaha ahandi batura.
Ati “Batubwiye kwimuka ngo umusozi utazadutembana, kugeza ubu ntabwo turabyakira. Leta ni bo batureberera ntabwo tubananiza ni mutwimure mugira aho mutwerekeza.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko basabwe kwimuka nta ngurane bahawe.
Icyifuzo cyabo, barasaba ko ubuyobozi ko bwabimura bubahaye ingurane z’aho batuye, ngo niba bidakozwe basobanurirwa neza, bakerekwa aho bajya gutura bakanafashwa kubona inzu zo kubamo, cyane ko ngo umubare munini w’iyi miryango yasabwe kwimuka ifite ubushobozi buke, ikaba itashobora kwiyubakira inzu.
Kuri iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, mu butumwa bwo kuri WhattsApp umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Flacine yandikiye UMUSEKE, amara impungenge aba baturage, avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi gushaka aho aba baturage bagomba gutuzwa.
Ati “Ni inshingano zacu, aho gutuzwa hagomba kuboneka. Turaba dushatse aho baba bacumbitse mu gihe tugishaka aho bazatuzwa mu gihe kirambye.”
Umurenge wa Bugarama ni umwe muri 18 y’Akarere ka Rusizi, ukora ku mipaka ibiri mpuzamahanga, uwo u Rwanda rusangiye na Congo, ndetse n’umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Muri uyu murenge abawutuye ahanini bakora ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cyaho, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

