Kiyovu Sports yahaye akazi Mackenzi wasoje gukina

Nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, Nizigiyimana Karim ‘Mackenzi’, yagizwe umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Kiyovu Sports [Team manager] asimbuye Shaban Mohamed wahinduriwe inshingano.

Ibi byabaye nyuma y’uko Karim yasoreje gukina muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ibiri [2024-25 na 2025-26]. Ubuyobozi bwahisemo kumuha akazi bitewe n’uko yabanye nabwo muri icyo gihe yari ayimazemo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Nizigiyimana yamaze kwerekwa abakinnyi, bakabwirwa ko ari we Team manager wabo mushya bazatangira gukorana guhera muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.

Mackenzi ni izina rinini mu mupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati, cyane ko yakinnye mu Rwanda, i Burundi no muri Kenya. Yabaye kandi kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi imyaka myinshi.

Mackenzi yahawe akazi muri Kiyovu Sports yasorejemo umupira w’amaguru
Karim [16] yafashije Kiyovu Sports kutajya mu cyiciro cya kabiri muri 2024-25
Yaciye mu makipe arimo Gasogi United
Yanakiniye Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article