Minisitiri Mukazayire yakase umuziki biratinda!

Mukazyire yatunguye abantu agaragara akata umuziki n'abana be

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakangaranyije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara arimo kubyina indirimbo “Mad Over You” y’umuhanzi Runtown ukomoka muri Nigeria.

Ni mu mashusho y’amasegonda 24 agaragaza Minisitiri Mukazayire, agaragiwe n’abakobwa b’inkumi batatu babyina indirimbo “Mad Over You” y’uyu muhanzi ukomeje kubica bigacika.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nko kuri konti ya Instagram y’uwitwa Sarahsante, agaragaza Minisitiri Mukazayire acinya umudiho n’izo nkumi babyina iyi ndirimbo ikunzwe n’urubyiruko.

Ubusanzwe, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu bayobozi, by’umwihariko bakundwa n’urubyiruko.

Kuva yaba Minisitiri wa Siporo, inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta, yakomeje kwigarurira urubyiruko, rukamubonamo ushobora gukora impinduka muri siporo ndetse no mu myidagaduro.

Uyu muyobozi akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye by’abahanzi b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubashyigikira no kubereka ko igihugu kibari inyuma.

Minisitiri Mukazayire ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini, cyabaye mu mwaka ushize.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *