Ruhango: Mu gitaramo bise ”TURI MU RUHANGO’, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu butumwa yatanze harimo gusaba abacyitabiriye bifite ubushobozi, gusaranganya n’abafite amikoro makeya.
Iki Gitaramo ngarukamwaka ‘TURI MU RUHANGO” kigamije gukumbuza abakomoka mu Karere ka Ruhango batuye ahandi, ibyiza biranga umuco no kwimakaza ubudasa bahanga udushya.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yagize ati: “‘Turi mu Ruhango’ kandi, igamije kuzamura abandi baturage bagikeneye gufatwa ukuboko, bagasindagizwa kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.”
Kayitesi yongeyeho ko intambwe yatewe mu myaka 32 ishize yaturutse mu gukomeza kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco nyarwanda, no gukomeza guhanga udushya.
Yakomeje agira ati: “‘Turi mu Ruhango’, ni umwanya wo kuganira ku byakorwa kugira ngo abaturage bishimire ibyagezweho, kuko tukiri mu kwezi kwahariwe Umuganura.”
Kayitesi ati: “Ni umwanya wo kwishimira ibyavuye mu buhinzi, mu nganda bakanasaranganya amahirwe aboneka muri aka Karere.”

Avuga ko Ubuyobozi bw’Intara bushyugikiye ko iyi gahunda ya “TURI MU RUHANGO” ikomeza.
Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko basanze mu gihangano cyitwa Benimana cyavuyemo igitaramo bise “TURI MU RUHANGO” bakibyazamo ibikorwa byinshi, kandi byiza biteza imbere igihugu.
Ati: “Uyu munsi si uwo guhurira hamwe gusa, ahubwo ni umunsi wo guhumeka umuco wacu, tukongera gusubira ku nkomoko y’ubunyarwanda n’ibyiza byabwo, no kongera kwibuka ko Igihugu gikomera ku muco wacyo nk’uko igiti gikomera ku mizi yacyo.”
Mu gitaramo “TURI MU RUHANGO” abaturage bamuritse umusaruro w’ibyo bejeje, ibikoresho bishingiye ku muco, imbyino, n’imivugo barinikiza.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
