Min Utumatwishima yasabye urubyiruko rw’Afurika kwanga ubukene

Minisitiri Utumatwishima Abdallah avuga ko Umugabane w'Afurika ariwo ufite ibibazo by'ubukene

Mu ijambo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yajyejeje ku rubyiruko rw’Afurika, yabasabye kwanga ubukene ahubwo bagashyira imbere umurimo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yabibwiye urubyiruko rw’Afurika harimo abo mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ghana, na Zimbabwe bagera kuri 350.

Minisitiri Utumatwishima avuga ko abatuye umugabane w’Afurika muri rusange n’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari abantu bazi Imana, bakiriye agakiza, bazi kuvuga ubutumwa bwiza, n’ibindi, yavuze ko umugabane ufite umutungo kamere, ariko ku rundi ruhande ukaba ariwo wiganjemo ibyaha byinshi, ubukene, abangavu baterwa inda zitateguwe, ndetse n’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge nitwe tuzinywa, ibiyobyabwenge nitwe tubinywa, abakobwa bataruzuza imyaka 18 nitwe tubatera inda.”

Minisitiri Utumatwishima avuga ko ibi bintu Abanyafurika bakora bihabanye cyane n’ibyo bagaragaraza bemera, kuko ubutumwa bwiza bakiriye nibwo abatuye Umugabane w’u Burayi n’ahandi bakiriye ariko bo bakaba barateye imbere, Africa ikirwana n’ubukene, ikibazo cyo kubona amafunguro, amafaranga yo kwishyurira abana amashuri n’ibindi.

Ati: “Kuki twebwe twakiriye ubutumwa bwiza, abandi bagatera imbere ariko tukaba tuguma mu bukene?”

Yakomeje agira ati “Imana yacu iha buri muntu wese ku isi nk’uko yabimugeneye, nta n’umwe yima. Gusa uruhare ni urwacu kunoza ibyo dukora, twohereza abana ku ishuri, tukabavuza n’uvuye mu ishuri tugafatanya twese na Kiliziya kurimusubizamo, tukamagana abakoresha ibiyobyabwenge kuko nta muntu wemeye Imana unywa inzoga zitujuje ubuziranenge.”

Bizimana Jean de Dieu Bertin umwe muri uru rubyiruko, avuga ko amahirwe urubyiruko rwo mu Rwanda rwagize ari uko Leta yahagaritse inganda zose zitunganya inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko abakiriye agakiza bahoraga babyigisha mu madini n’amatorero babwira bagenzi babo kubicikaho.

Ati: “Tugiye gufata iya mbere dutunge agatoki ahari izo nzoga zitujuje ubuziranenge, abazikoresha bagiye kuba abanyagihugu beza.”

Muri ibi biganiro, Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur yabwiye urubyiruko ko gukena atari icyaha, ahubwo ko ubukene butera icyaha.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, urubyiruko rwo muri ibi bihugu ruzatemberezwa u Rwanda, rugasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, no mu Karere ka Nyanza habumbatiye umuco.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah
Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur
Urubyiruko 350 rw’Afurika rwahuriye muri Diyosezi ya Shyogwe
Mu ijambo abayobozi bafashe babwiye Urubyiruko ko rugomba kwanga ko ikibi kiganza icyiza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *