Umunyarwanda agiye gukina UEFA Champions League

Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, yayifashije gukatisha itike yo kuzakina icyahoze ari amatsinda ya UEFA Champions League.

Ibi Mickels n’ikipe ye babigezeho nyuma yo gutsinda igitego muri 5-2 batsinze Hapoel Beer Sheva yo muri Israel.

Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2026, Sabah FK yatsinze Hapoel Beer Sheva igiteranyo cy’ibitego 6-4 mu mikino yombi.

Joy-Lance yatsindiye ikipe ye igitego cya Gatanu nyuma y’uko ikipe ye itsinze ibitego 5-2.

Nyuma y’umukino, uyu musore yagaraye yishima cyane ndetse yambaye ibendera ry’u Rwanda.

Yabaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina amarushanwa ya UEFA Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi.

Joy-Lance Mickels yahesheje ikipe ye itike yo kuzakina UEFA Champions League
Yayitsindiye igitego muri 5-2 batsinze
Byari ibyishimo kuri Joy

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *