Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amasomo mu mashuri makuru na kaminuza biri mu mijyi ya Goma na Bukavu, mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ibi bikaba ibice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
Iki cyemezo kiri mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ubushya ku wa 20 Kanama 2026.
Minisiteri yavuze ko cyafashwe “nyuma yo kubona ko umutekano mu mijyi ya Goma na Bukavu uhungabanye cyane”, ku buryo wagize ingaruka ku mikorere isanzwe y’amashuri makuru na kaminuza.
Yasobanuye ko ihagarikwa rigamije kandi kurinda imigendekere isanzwe ya gahunda z’amasomo, agaciro k’impamyabumenyi zitangwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umutekano w’abanyeshuri n’abakozi.
Iri hagarikwa rireba ibikorwa byose by’amasomo n’ibifitanye isano na byo mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027. Harimo kwiyandikisha bushya no gukomeza amasomo, gutangira amasomo, gukora ibizamini n’isuzuma, gutangaza no kwemeza amanota, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gutuma hatangwa impamyabumenyi cyangwa izindi nyandiko zigaragaza ko umunyeshuri yasoje amasomo muri uwo mwaka.
Mu bigo byavuzwe muri iri tangazo harimo UNIGOM, ISC-GOMA, ISTM-GOMA, ISTA-GOMA, ISP-GOMA, UOB, ISC-BUKAVU, ISTM-BUKAVU, ISP-BUKAVU, ISDR-BUKAVU na ISAM-BUKAVU.
Guverinoma ya Congo yavuze ko abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri wa 2025–2026 batashoboye kurangiza gahunda zabo bazemererwa gukora ibizamini cyangwa kuzuza ibindi bikorwa bisabwa kugira ngo barangize amasomo.
Ibyo bikorwa bizakorerwa mu bigo bya Leta cyangwa ibyigenga bifite ubuyobozi bwashyizweho hakurikijwe amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya mashuri menshi yari asanzwe ayoborwa n’ubuyobozi bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23.
Umuyobozi wungirije w’Ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yanenze icyemezo cya Guverinoma ya Congo.
Yavuze ko urwego rw’uburezi rugomba kutavangwa muri politiki, anashinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kugerageza kurukoresha mu nyungu za politiki.
Ati “Kugerageza gukoreshwa mu nyungu za politiki kw’uru rwego na Guverinoma y’i Kinshasa, hagamijwe kubigira intwaro y’intambara, bigaragaza imitekerereze idahagaze neza n’ubushobozi buke bwo kubazwa inshingano biranga ubutegetsi bw’i Kinshasa muri iki gihe.”
Bisimwa yavuze ko AFC/M23 yari yarateganyije uburyo bwo gukemura iki kibazo, asobanura ko iri huriro rigiye gutangaza gahunda nshya izatuma abanyeshuri bakomeza amasomo yabo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
