Ambassadors of Christ Choir imaze imyaka 30 mu murimo w’Imana, yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo kuva yatangira mu 1995, birimo impanuka ebyiri zahitanye bamwe mu bayigize.
Chairman wa Ambassadors of Christ Choir, Muvunyi Reuben, yavuze ko iyi korali yatangiye umurimo wayo mu 1995, mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko icyo gihe igihugu cyari gifite ibikomere byinshi, abantu benshi barababaye ndetse bamwe batari bagifite icyizere.
Ati: “Hari hakiri ibikomere byinshi, igihugu cyari kidafite ibyiringiro, abantu bababaye cyane.”
Muvunyi yavuze ko korali yahisemo gukoresha umuziki mu kwegera abantu no kubafasha kongera kugira icyizere.
Ati: “Twahisemo kuririmba kugira ngo bibe inzira yo kugera ku bantu batari bagisenga, batinyaga kujya mu nsengero kandi badafite ibyiringiro, kugira ngo bongere bagire ibyiringiro.”
Mu bihe bitazibagirana muri iyi myaka 30 harimo impanuka ebyiri zikomeye korali yahuye na zo.
Impanuka ya mbere yabaye mu 1999, ubwo korali yari ivuye mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yari yagiye mu murimo w’Imana. Imodoka bari barimo yagonganye n’iy’abafana bari bavuye mu mikino ya CECAFA.
Abagize korali benshi barakomeretse, bituma bamara igihe bitabwaho.
Impanuka ya kabiri yabaye mu 2011 muri Tanzania, ubwo korali yari ivuye mu ivugabutumwa. Imodoka yabo yagonganye n’ikamyo, impanuka ihitana abantu batatu bari bagize korali, abandi barakomereka.
Muvunyi yashimiye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ku bufasha yatanze nyuma y’iyo mpanuka.
Ati: “Icyo gihe twitabaje Leta. Turayishimira cyane kuko yadutabaye. Nubwo iryo joro bitakunze, ariko bucyeye baradutabaye. Turashimira Leta yacu, cyane cyane Perezida Kagame, kuko yatanze itegeko ko dutabarwa.”
Nubwo Ambassadors of Christ Choir yahuye n’ibihe bikomeye, Muvunyi yavuze ko ibifata nk’igice cy’urugendo rwayo ndetse n’ikimenyetso cy’uko Imana yakomeje kuyibana hafi.
Ati: “Icyo dushima ni uko muri byose Imana yabanye natwe ikabiducishamo. Nyuma y’ibi byago Imana yaduteye imbaraga, iduha igikundiro ndetse n’ubushobozi tutari dufite.”
Ambassadors of Christ Choir izizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, bisobanuye ngo “Imana yanditse amateka yacu.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura, amatike akaboneka kuri ticket.rw cyangwa kuri *513*1*1#.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
