Abana babwiye ababyeyi ko bakwiriye kubaganuza umuryango mwiza urangwa n’urukundo n’indangagaciro nyarwanda, babarinda ibyonnyi bishobora kuwusenya birimo ubusinzi, ubusambanyi, intonganya n’ubwomanzi.
Ibi babigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura n’Abana byabereye ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda i Huye.
Ibi birori byahujwe no gusoza gahunda y’ibiruhuko ku Ngoro igamije gutoza abana gukunda umurimo n’Igihugu no kwita ku ngeri zitandukanye z’umurage ndangamuco w’Abanyarwanda.
Iyi gahunda yari imaze ibyumweru birindwi ibera ku Ngoro enye z’Umurage, aho abana kuva ku myaka itandatu bahabwaga ubumenyi ku muco, indangagaciro nyarwanda ndetse banigishwa imyuga n’ubumenyi gakondo.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko kwihiza Umuganura n’abana bikwiriye guha ababyeyi umwanya wo kwibuka ko abana batigira ku nama ababyeyi babagira gusa, ahubwo banigira ku byo babona n’imyitwarire y’abantu bakuru babana na bo.
Yagize ati “Niba dushaka ko bigira ku ndangagaciro, natwe tugomba kuzimakaza no kubabera urugero. Niba dushaka ko birinda ibi byangiza umubiri, natwe dukwiriye kubyirinda ndetse tukaganira na bo kugira ngo tumenye ibibahangayikisha.”
Masozera yavuze ko ibibazo byinjira mu muryango bitagira ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo bishobora kugira ingaruka ku bana no ku hazaza h’umuryango.
Ati “Ibyonnyi iyo byinjiye mu muryango ntibigira ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo birangira bibaye ikibazo cy’umuryango wose. Abana bashobora kuva mu ishuri, bikagera no ku Gihugu. Umuganura ujye utubera umwanya wo kwikebura, turebe niba uko tubayeho ubu bitazadutwara umusaruro w’ejo, ari wo rubyiruko n’aba bana bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yavuze ko Umuganura udakwiriye gufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ukwiye kuba umwanya wo kwisuzuma no kureba ibibazo bibangamira imibereho myiza y’umuryango.
Yagaragaje ko kwiyandarika, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’amakimbirane mu miryango biri mu bibazo bikwiye kurwanywa kugira ngo bidakomeza kugira ingaruka ku rubyiruko.
Ati “Ibyo bibi byose bitari iby’i Rwanda iyo byageze ku rubyiruko bigira ingaruka nyinshi, izo ngaruka zikaba iza none ndetse no mu gihe kizaza. Dushyire imbaraga mu kurwanya ibibi byose byakoma mu nkokora urugendo rw’aho tugana.”
Ibirori byo kwizihiza Umuganura n’Abana byabaye nyuma ya gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, yatangiye ku wa 14 Nyakanga 2026.
Iyo gahunda yabereye ku Ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda i Huye, ku Ngoro y’Abami i Nyanza mu, iyo ku Rwesero mu Karere ka Nyanza, ndetse no ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri i Kicukiro.
Mu gihe cy’ibyumweru birindwi, abana batojwe gukunda umurimo, gukunda Igihugu no gusigasira umurage ndangamuco w’Abanyarwanda, barimo kubyina imbyino gakondo, gukora imitako nyarwanda, gusakuza no guca imigani ndetse no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uwamurera Betty, umubyeyi wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko iyi gahunda yafashije abana gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko aho kumara umwanya munini kuri telefone na televiziyo.
Ati “Ibi byari bitandukanye no kuba bamara ikiruhuko birirwa kuri telefone na televiziyo tutazi n’ibyo bari kureba. Ubu umwana arakwereka ko azi kubyina bya Kinyarwanda, gukora imitako nyarwanda, gusakuza no guca imigani, kandi akaba abasha no kuvuga neza Ikinyarwanda.”
Akimbabazi Angel, umwana wo mu Karere ka Huye witabiriye iyi gahunda, yavuze ko ibyumweru birindwi bamaze batozwa ku Ngoro z’Umurage byabafashije gusobanukirwa uko Umunyarwanda ukwiye kubaho agomba kwitwara.
Ati “Hano batwigishije ko nta Munyarwandakazi wiyandarika cyangwa ngo ajye mu ngeso mbi. Twize ko kuvuga Ikinyarwanda neza bigomba kugutera ishema, tukumva ko ari byo bibereye Umunyarwanda.”
Muri ibi birori kandi hahembwe abitabiriye irushanwa rya videwo ngufi ku Muganura ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, ryari rigamije gusobanurira abantu Umuganura n’akamaro kawo mu muco nyarwanda.
Saranda Oliva Umutoni ni we waje ku mwanya wa mbere, agira amanota 84.4%, ahabwa igihembo cy’amafaranga 1,000,000 Frw.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Shema Emmy wagize amanota 80%, ahabwa 800,000 Frw, mu gihe Twahirwa Ravanelly waje ku mwanya wa gatatu n’amanota 77.2% yahembwe 700,000 Frw.
Muri iri rushanwa ryateguwe n’Inteko y’Umuco, abaje mu myanya kuva ku wa kane kugeza ku wa 10 na bo barashimiwe, buri umwe ahabwa 200,000 Frw.







MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
