Mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ruheru, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego basabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana naho urubyiruko rusabwa kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura, ahubwo bakagira imyitwarire, imitekerereze n’imyumvire bizima bigamije kwirinda no gukumira ibyaha.
Ubu butumwa bwatanzwe mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ruheru, aho abaturage muri rusange bibukijwe gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubashora mu byaha.
Ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura ahubwo bakarangwa n’imitekerereze mizima, imyumvire, imigirire, imikorere bizima bagamije gukumira ibyaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, na we yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko igihugu gikeneye urubyiruko rutekereza neza kandi rwiteza imbere.
Ati: “Urubyiruko rukwiye ibyiza, twavuye kuri ya mvugo ivuga ngo nta myaka ijana, ahubwo ikaba ni mu myaka ijana. Urubyiruko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge. Ntabwo dukwiye kugira urubyiruko rurindagizwa n’ibiyobyabwenge, tugomba kugira urubyiruko rwiza, rutekereza neza kugira ngo rwubake igihugu, ni yo gahunda ya Leta.”

Bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Nyaruguru bavuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze kugira ingaruka ku rubyiruko no ku miryango.
Bizimungu Alfred, umwe mu baturage ati: “Izi nzoga zari zarazengereje cyane urubyiruko. Hari abamaraga umwanya munini banywa, ntibakore ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane. Turishimira ko zaraciwe kuko bituma urubyiruko rwibanda ku mirimo no ku bikorwa bibateza imbere.”
Solange NIYIBIGENA na we ati: “Byagiraga ingaruka ku miryango kuko hari abatahaga basinze, ugasanga mu rugo nta mutuzo uhari. Turishimira ko ibikorwa byo kubirwanya byongerewe imbaraga, kuko bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza n’umutekano.”
Abaturage muri rusange basabwe gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, batanga amakuru ku babikora cyangwa ababikwirakwiza.



UMUSEKE.RW
