Perezida Trump arashaka guhindura izina ry’Inzira ya Hormuz

Ibiro bya Perezida wa Amerika byagaragaje ikarita iriho Inzira ya Hormuz yishwe Inzira ya Trump

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka guhindura izina ry’Inzira ya Hormuz imaze igihe imuhanganishije na Iran, akayita ‘Inzira ya Trump’.

Ni mu butumwa uyu mutegetsi yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026.

Perezida Trump yavuze ko ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika zigenzura iyi nzira yo mu mazi inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli, iyi nzira isanzwe mu bugenzuzi bwa Iran na Oman kuko ari byo bihugu bikora ku mazi icamo.

Trump ati “Noneho ko tuyifite mu maboko ya Amerika, ese twahindura izina rya Hormuz tukayita Inzira ya TRUMP??? Kimwe na Amerika ubwayo, byaba ‘bishyushye cyane’ kurusha mbere hose!”

Iyi nzira yabaye intwaro ikomeye Iran yahanganishije Amerika kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2026.

Amerika na Israel biteye Iran, iki Gihugu cyahise gifata umwanzuro wo gufunga no guhagarika amato atwara ibikomoka kuri peteroli yanyuraga muri ayo mazi, ibintu byatumye ibiciro bizamuka ku isoko mpuzamahanga.

Amerika yagerageje kwambura Iran ubugenzuzi kuri iyo nzira mu ntambara n’ubu igikomeje.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.

Share This Article