Kashobotse ku “bajura biba amatungo”

Abafashwe bakekwaho kwiba inka bavuze abandi bakorana

Nyanza na Nyaruguru: Abantu 11 bakekwaho kwiba amatungo maremare n’amagufi bafashwe, ndetse bafatanwa igihanga, kuko Polisi imaze kugaruza inka enye n’ihene 12 byari byibwe.

Bamwe mu batuye mu turere twa Nyanza na Nyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo, aho abajura baza nijoro bakayakura mu biraro bagashorera.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yatangiye ibikorwa byo kubahashya, ndetse ko bamwe mu bafashwe batanga amakuru ku bandi bakorana muri ubu bujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho kwiba amatungo bikomeje mu turere dutandukanye muri iyi Ntara.

Mu Karere ka Nyanza hafashwe abagabo babiri bakekwaho kwiba inka ebyiri.

CIP Hassan Kamanzi ati “Mu Karere ka Nyanza hafashwe abagabo babiri bafatanywe inka ebyiri bakekwaho kuba bari bazibye, bakazishyira mu kiraro nimugoroba, hanyuma bakajya kuzana izindi bakazigurana, bakazijyana hirya no hino.”

CIP Kamanzi avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage yafashije inzego z’umutekano gukurikirana abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Ati “Ku makuru yatanzwe n’abaturage abo barafashwe, ndetse banagaragaza abo bagiye bakorana, bituma duhita dufata bamwe muri bo batatu. Na bo bafatiwe i Nyaruguru bafatanwa inka ebyiri.”

Polisi kandi ivuga ko hari abandi bantu batandatu bafashwe bakekwaho kwiba amatungo magufi, aho bafatanwe ihene zigera kuri 12.

Abafashwe bose, nk’uko Polisi ibitangaza, bafunzwe ndetse batangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Polisi ivuga ko uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira no guhashya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano.

CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, avuga ko afasha inzego z’umutekano kumenya no gukumira ibikorwa by’abagizi ba nabi.

Ati “Polisi irashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kuburizamo icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yaburiye kandi umuntu wese ugitekereza kwishora mu bikorwa by’ubujura ko inzego z’umutekano zizakomeza kumukurikirana, agafatwa ndetse agashyikirizwa ubugenzacyaha.

Ati “Turaburira uwo ari we wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bigayitse ko uzajya abikora azajya afungwa ndetse ashyikirizwe ubugenzacyaha, dore ko amayeri bakoresha inzego z’umutekano zagiye ziyatahura.”

Polisi isaba abaturage gukomeza kurinda amatungo yabo no gutanga amakuru ku gihe igihe hari abo bakeka cyangwa ibikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’ubujura bw’amatungo.

Kugeza ubu Polisi yafashe abantu 11 biba amatungo

UMUSEKE.RW

Share This Article