Muhanga: Mukaruyonga Cathérine, umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko yagwiriwe n’itafari ryo mu bwoko bwa rukarakara riramwica.
Iyi mpanuka y’itafari ryishe umukecuru yabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasave, Umurenge wa Rugendabari w’Akarere ka Muhanga.
Gitifu w’Umurenge wa Rugendabari Mukayibanda Priscah yabwiye UMUSEKE ko itafari rya rukarakara ryishe Mukaruyonga Cathérine, rimusanze mu gikari cy’inzu ye aryamye rimwitura mu mutwe arakomereka bikabije.
Gitifu Mukayibanda avuga ko uyu mukecuru akimara gukomereka yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho ariko birangira ahasize Ubuzima.
Ati: “Batumenyesheje ko yitabye Imana nijoro mu Bitaro bya Kabgayi.”
Gitifu avuga ko iri tafari ryagwiriye umukecuru, ryahanuwe n’umuyaga mwinshi wahushye unyeganyeza igisenge, ari na byo byatumye rukarakara imanuka iramugwira.
Yongeyeho ko Mukaruyonga yabanaga n’umwe mu bakobwa be n’abana be batanu.
Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu buruhukiro by’Ibitaro bya Kabgayi, mu gihe bari gutegura ibijyanye n’imihango yo kumushyingura.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

