Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kudashyira imbere gusa kongera umubare w’abanyeshuri, ahubwo akibanda ku ireme ry’uburezi no kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibi byagarutsweho ubwo umushinga wa GREATER wasozwaga i Kigali ku wa 3 Nzeri 2026. Uyu mushinga wahuje Kaminuza enye n’amashuri makuru ane byo mu Rwanda n’ibindi bine byo mu Burayi.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu burezi, aho abarimu n’abanyeshuri bongererwa ubumenyi n’ubushobozi bwo gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bahura na byo.
Abakoranye nawo bavuga ko umaze kugira umusaruro ufatika, harimo gufasha abaturage kubona amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.
Umwarimu muri RP-Tumba College, Jean Bosco Hategekimana, wanoherejwe muri kaminuza ya Hochschule Bonn-Rhein-Sieg, yavuze ko mu Mudugudu wa Muyanza, mu Murenge wa Buyoga, bafashije abaturage kubona amashanyarazi, bityo bakava mu kizima.
Ati: “Twabahaye sisitemu y’amashanyarazi ifite ubushobozi bwa kilowati esheshatu (6 kW). Mbere yaho, bamwe muri abo baturage bakoreshaga udutadowa n’udutara mu ijoro, ndetse n’abanyeshuri bakigira mu kizima.”
Yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo, ku buryo mu 2030 ingo zose mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi.
Akimana Liliane, umunyeshuri muri RP-Tumba College, yavuze ko “Living Lab” bahawe ifasha abanyeshuri kwiga neza, gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage baturiye ishuri ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati: “Icyiza cy’aya mashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira ni uko akora n’iyo amashanyarazi ya REG ahari, kandi agakomeza gukora n’iyo yagiye.”
Umuhuzabikorwa wa GREATER, Prof. Paolo Ciampolini, yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rituma hakenerwa amashanyarazi menshi, bityo hakaba ngombwa gushakwa n’izindi nkomoko z’ingufu.
Ati: “Ni yo mpamvu uyu mushinga ugamije gushyigikira amashuri makuru na za Kaminuza no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.”
Umujyanama wa Minisiteri y’Uburezi mu bijyanye n’Uburezi Tekiniki, Eng. Pascal Gatabazi, yavuze ko hakenewe imyigishirize ihamye izatuma u Rwanda rusohora abanyeshuri bafite ubumenyi n’ubushobozi bufatika.
Yagaragaje ko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bushingira kuri porogaramu nziza y’amasomo, abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi ndetse n’ahantu ho kwigira hafite ibikoresho bihagije kandi bitekanye.
Ati: “Gusohora umunyeshuri ufite ubumenyi buhagije bumufasha guhangana n’isoko ry’umurimo no gutanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, ni byo bigaragaza ireme ry’uburezi riva ku ishuri ubwaryo.”
Kugeza ubu, binyuze mu mushinga wa GREATER, abarimu 20 n’abanyeshuri batandatu bo mu mashuri makuru na Kaminuza enye zo mu Rwanda bavuye i Burayi kongera ubumenyi mu ngufu zisubira, hagamijwe kunoza imyigishirize no kongera ubushobozi ku isoko ry’umurimo.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

