Ibihumbi by’Abarundi baramukiye kuri Ambasade y’Igihugu cyabo muri Kenya bareba ko hari icyo bafashwa ngo basubire iwabo cyangwa ngo bagume muri Kenya nyuma y’uko aho hatangiye gushyirwa mu bikorwa amabwiriza mashya agamije kugenzura abanyamahanga bakora ubucuruzi buto, burimo n’ubuzunguzayi.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, inzego zitandukanye muri Kenya zatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yatangajwe na Perezida William Ruto wavuze ko Guverinoma ye igiye gufatira ibyemezo abanyamahanga bakora ubucuruzi buto.
Ruto yavuze ko ubucuruzi nk’ubwo bukwiye gukorwa n’Abanya-Kenya, ashimangira ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ubukungu no gukurura abashoramari.
Abanyamahanga benshi barimo Abarundi babuze ayo bacira n’ayo bamira. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza Abarundi benshi bari ku biro by’Ambasade y’Igihugu cyabo.
Barasaba koroherezwa gusubira mu Gihugu cyabo mu gihe abandi basaba ko bafashwa bakabona impapuro zibemerera kuba no gukorera muri Kenya.
Abandi benshi bagaragaye ahategerwa imodoka rusange zambukiranya imipaka bashaka gusubira iwabo.
Ntihazwi umubare uhamye w’Abarundi baba baba muri Kenya cyangwa abarebwa n’icyemezo cyo guhagarika gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse ariko kuva icyemezo cyo guca ubuzunguzayi n’ubucuruzi buciriritse mu banyamahanga cyatangira gushyirwa mu bikorwa, nibo bateye hejuru cyane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko ibisobanuro bya Guverinoma ya Kenya ku mpushya zo gukora bidatanga igisubizo ku birego by’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, cyane cyane Abarundi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bizimana yavuze ko Abanya-Kenya baba mu Burundi babanye neza n’abandi baturage, asaba Guverinoma ya Kenya kurinda ubuzima n’umutekano by’Abarundi baba muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, abashinzwe umutekano muri Kenya bari kugenda mu muhanda no mu bice by’ubucuruzi basaba ibyangombwa abakora ubucuruzi buciriritse burimo ubuzunguzayi.
Kenya yavuze ko kuba umunyamahanga yemerewe kwinjira mu gihugu adasabwe viza bitamuha uburenganzira bwo kuhakorera, gukora ubucuruzi cyangwa gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi.
Guverinoma ya Kenya yasobanuye ko amabwiriza mashya agamije cyane cyane gukurikirana abanyamahanga binjira mu gihugu nk’abakerarugendo cyangwa bafite izindi mpamvu, ariko bakaza gukora ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa ubuzunguzayi.
Yavuze kandi ko hari abanyamahanga bakoresheje nabi impushya bahawe, aho bamwe binjiye mu gihugu bafite uburenganzira bwo kuba abakerarugendo cyangwa abashoramari, ariko nyuma bagatangira gukora ibikorwa bitari mu byo bemerewe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

