Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20, yatangiye imyitozo itegura CECAFA y’Abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania.
Umwiherero w’iyi kipe, watangiye kuwa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026 ndetse bahita batangira imyitozo.
Mbungo na bagenzi be bazakorana, yahamagaye abakinnyi 25 batangiye umwiherero.
Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo André, iri mu itsinda A na Tanzania ndetse na Éthiopie.
Irushanwa rizakinwa n’amakipe icyenda ari mu matsinda atatu. Buri kipe izaba iya mbere mu itsinda, izahita ibona itike ya 1/2 mu gihe hazafatwa indi imwe izaba yabaye iya Kabiri nziza kurusha izindi mu matsinda yose.
Amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma, azahita abona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira ku wa 15 Nzeri 2026. U Rwanda ruzatangira rukina na Tanzania.




UMUSEKE.RW

