Umuhanzi Jean Pierre Nimubona uzwi nka Kidumu Kibido, yavuze ko yiteguye gukoresha imodoka ye itwara abantu 11 mu gufasha Abarundi bashaka kuva muri Kenya, nyuma yo gutabariza abanyamahanga avuga ko batangiye gufatwa nabi muri icyo gihugu.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoyanyambaga yavuze ko nubwo ari muri Canada, atishimiye amashusho n’amakuru ari kubona i Nairobi, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo Abarundi n’abandi banyamahanga bafatwa.
Kidumu yavuze ko afitanye isano ikomeye na Kenya, aho umugore we ari Umunyakenya, bakaba barashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bafite abana biga muri Kenya.
Yagaragaje ko atumva impamvu Abarundi n’Abanyarwanda baba muri Kenya bafatwa nabi, abaza niba no kurya mandazi no kunywa icyayi cyangwa ikawa byaba byarahindutse icyaha.
Ati “Ni iki Abarundi n’Abanyarwanda bakoze kugira ngo bafatwe gutya? Kurya mandazi no kunywa icyayi cyangwa ikawa na byo byabaye icyaha?!”
Uyu muhanzi kandi yasabye ambasade kwita ku baturage bayo, ikabafasha kubona uburyo bwo gusubira mu gihugu cyabo mu cyubahiro.
Yavuze ko we ubwe yiteguye kugira uruhare mu gufasha abashaka gutaha.
Ati “Mfite imodoka itwara abantu 11, kandi niteguye kuyitanga kugira ngo ifashe abantu gutaha.”
Kidumu yakomeje ubutumwa bwe asaba Abarundi bari mu Burundi kutihorera ku Banyakenya, nubwo haba hari Abanyakenya cyangwa abandi bantu bagiriye nabi Abarundi bari muri Kenya.
Ati “Abarundi bari mu Burundi, ntimugire uwo mugirira nabi mu Banyakenya bari mu Burundi. Ntimukore ibibi kubera ko abandi babagirira nabi. Ibibi bibiri ntibihinduka byiza!”
Yasabye kandi ko Abanyakenya bari mu Burundi barindwa, ashimangira ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu cyangwa abaturage kigomba gukemurwa binyuze muri politiki na dipolomasi.
Ati “Iki ni ikibazo cya politiki kandi kigomba gukemurwa mu buryo bwa politiki.”
Kidumu yanaburiye Abarundi n’Abanyakenya ndetse n’Abanyatanzaniya kwirinda ibikorwa bishobora kongera umwuka mubi, asaba ko ibibazo bikemurwa mu nzira za dipolomasi.
Abarundi benshi bagowe no gutaha bava muri Kenya nyuma y’uko iki Ghugu gitangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kubuza abanyamahanga gukora imirimo iciriritse.

