Umunya-Sénégal, Pape Thiaw wahoze atoza ikipe y’Igihugu ya Sénégal, yasuye Icyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA aganira n’ubuyobozi bwayo.
Pape Thiaw uri i Kigali, yaje mu Nama ya SportsBiz Africa Forum igomba kubera mu Rwanda tariki ya 10-11 Nzeri 2026.
Thiaw wahesheje Sénégal igikombe cya Afurika 2026, yanasuye ingimbi zitarengeje imyaka 20 ziri kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania.
Yatoje ikipe y’Igihugu cye kuva mu 2024-2026, aza kuyivamo uyu mwaka nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.




UMUSEKE.RW
