Nyamagabe: Abasaba ibyangombwa byo kwinura umucanga na kariyeri bavuga ko mu gutanga ibyangombwa harimo ubusumbane n’ikimenyane.
Ibi abarenga batanu babwiye UMUSEKE ko bamaze iminsi bandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe basaba impushya zo kwinura umucanga, no gucukura amabuye yo kubaka, mu Murenge wa Kaduha, n’uwa Musange bakazimwa ahubwo zigahabwa umuntu umwe muri iyo mirenge.
Bakavuga ko uwahawe ibyangombwa byo kwinura umucanga no gucukura amabuye yo kubaka ntacyo abarusha, usibye kuba afite ukuboko kwihishe k’ubuyobozi, kuko amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinze Umutungo kamere na Mine (RMB), nta na rimwe yigeze yubahirizwa.
Umwe muri aba yagize ati: ”Tumaze igihe twiruka inyuma y’ibyangombwa byo kwinura umucanga n’amabuye, aho twerekanye hagahabwa uwitwa Musabyimana Mariya.”
Uyu yabwiye UMUSEKE ko usibye kuba akorera mu nyungu z’umwe mu bayobozi, iyo abatekinisiye bashatse kumukorera igenzura kugira ngo bagaragaze ibyo adashyira mu bikorwa birebana n’amabwiriza RMB, bakomwa mu nkokora n’uwo Muyobozi, raporo zivuga ku mikorere ye ntizitangwe.
Mugenzi we avuga ko niyo abimwe ibyangombwa bagiye kugura amabuye yo kubaka mu kirombe Musabyimana akoreramo, bacibwa amande arenga miliyoni imwe, bagasobanurirwa ko ibirombe baguzemo ayo mabuye bikorerwamo mu buryo butemewe.
Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize ati: “Uwo bahaye ibyangombwa nta na kimwe yujuje usibye ikimenyane no kumukingira ikibaba, ahubwo bivugwa ko akorera uwo Muyobozi ku rwego rw’Akarere.”
Musabyimana Mariya uvugwaho guhabwa ibyangombwa hashingiye ku kimenyane, yabwiye UMUSEKE ko afite ibyangombwa 5 bimwemerera kwinura umucanga no gukura amabuye, kandi ko yabihawe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati: “Ibyo bamvugaho ntabwo aribyo, kuko yaba Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, cyangwa Meya Niyomwungeri simbazi usibye amafoto yabo mbona, na noero ya telefoni ye mfite.”
Musabyimana avuga ko abaciwe amande na Ngali bashakaga gucukura amabuye mu birombe bidafite ibyangombwa ahitamo kubatanga kubera ko we asanzwe asora.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée avuga ko amakuru afite yemeza ko uyu Musabyimana Mariya afite ibyangombwa yahawe hashingiye kuri raporo yatanzwe n’abatekinisiye basuye aho yasabye.
Ati: “Nubwo yaba afite Umuyobozi umubogamiyeho ntabwo byamukuraho amakosa akekwaho gukora kuko hari itsinda rya RMB rishinzwe kugenzura abahawe ibyangombwa.”
Ku birebana n’amande yaciwe abo bantu, asobanura ko uwo azi baciye ayo mafaranga ari umuturage umwe wabeshyaga ko amabuye yayakuye mu kirombe cya Musabyimana.
Habimana avuga ko basabye Ngali ko babanza gutegereza Ubuyobozi bugakora iperereza ryimbitse bareba ko amabuye yayakuye mu kirombe cya Musabyimana, cyangwa ahandi hatemewe.
Visi Meya Habimana avuga ko kuba Musabyimana Mariya yinura umucanga, agacukura amabuye atagendeye ku mabwiriza ya RMB bagiye kubikurikirana.
Kugeza ubu aba bavuga ko iyo Ubuyobozi butumije inama y’abacukura kariyeri bushaka kugira ngo hagire ibyo babazwa, uyu Musabyimana atitaba ahubwo aba ahagarariwe n’umwe muri abo Bayobozi, ari na byo baheraho bahamya ko yahawe ibyangombwa ku kimenyane cyangwa mu nyungu uwo muyobozi amufiteho.
Dutegura iyi nkuru Musabyimana yari yatubwiye ko atwoherereza ibyangombwa 5 yahawe n’Akarere birangira yohereje icyangombwa kimwe.
Bikavugwa ko nta bwiherero yashyize aho akorera, mu bakozi akoresha nta n’umwe ufite ubwishingizi ndetse agashinjwa n’abaturage ko abangiriza amasambu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

