RDCongo irandure FDLR na Wazalendo – ibyo u Rwanda rwabwiye Loni

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igikomeje gutera inkunga no gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR na Wazalendo.

Yabigarutseho kuwa 8 Nzeri 2026, mu nama ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku burenganzira bwa muntu.

U Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro agamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ariko u Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko Leta iyobowe na Tshisekedi igenda biguruntege mu kuyashyira mu bikorwa.

RDCongo nayo ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ariko rukabitera utwatsi.

Muri iyi nama, Amb. Urujeni Bakuramutsa yagarutse ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo,agaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje imvugo z’urwango zibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi  no gukora n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gukoresha imvugo z’urwango,bunakomeza gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba  ya Wazalendo na FDLR ,inayiha intwaro kandi Loni yarayifatiye ibihano.”

Amb Bakuramutsa yavuze ko RDCongo ikwiye gukemura ikibazo igihereye mu mizi, anagaragaza ibyo ikwiye kwitaho.

Ati “Kugera ku mahoro arambye bisaba gukemura ikibazo uhereye ku muzi harimo ubukene, uguheza bamwe,ibigo bifite imikorre mibi,uguhakana no kwirengangiza uburenganzira bwa muntu,ubwiyunge ,kubazwa inshingano no guharanira iterambere.”

Akomeza ati “Kugera ku mahoro bisaba kubazwa inshingano no gukorana umwete ukemura impamvu muzi y’ikibazo.”

Amaserano u Rwanda na Congo bagiranye arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n’ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry’impunzi.

U Rwanda rugaragaza ko RDC aho gushyira imbaraga mu buryo amasezerano yashyirwa mu bikorwa, ahubwo yo ikomeje ibikorwa byo gushinja u Rwanda kuyivogera, kurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga,ibintu u Rwanda rugaragaza ko ari ukwirengagiza icyagakemuye ikibazo nyakuri giherewe mu mizi.

UMUSEKE.RW

Share This Article