Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abanyeshuri 1.097 bakopeye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu gihe muri rusange umusaruro w’ibizamini wagaragaje ko abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hejuru.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri 108.732 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, muri bo 108.406 barabikora.
Abatsinze, ni ukuvuga ababonye nibura 50%, bangana na 94,33%. Abakobwa batsinze ku kigero cya 93%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 95,9%.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ugereranyije n’umwaka ushize, umusaruro w’uyu mwaka ari mwiza, bitewe n’imbaraga zashyizwe mu gufasha abanyeshuri muri gahunda zitandukanye.
Yavuze ko nubwo hakigaragara ikinyuranyo hagati y’imitindire y’abakobwa n’abahungu, bishimira intambwe imaze guterwa, kuko imibare igaragaza ko imitsindire y’abakobwa yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku bijyanye no gukopera, Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri 1.097 bo mu Turere 27 bakopeye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Yavuze ko aba banyeshuri batazemererwa gusubiramo ibizamini, ashimangira ko gukopera bidakwiye guhinduka umuco kuko umuntu aba azi ko ashobora kuzahabwa andi mahirwe.
Ati: “Ntabwo rero dushaka ko biba umuco ko umuntu azajya agenda agakopera cyangwa agakopeza, ngo acyekeko azongera akore ikindi kizamini. Ntabwo ariko bizagenda.”
Yashimangiye ko gahunda yo gufasha abanyeshuri kongera kwiga amasomo batumva neza ari imwe mu ngamba zifasha kuziba icyuho mu myigire no kubategura neza ibizamini bya Leta.
Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi n’abarimu kuwita ku banyeshuri bakeneye ubufasha bw’inyongera, bakabafasha kwitabira iyi gahunda uko bikwiye, kugira ngo nta munyeshuri usigara inyuma.
Uko batsinze mu mashami atandukanye
Mu banyeshuri bigaga Uburezi Rusange, hakoze 56,330, muri bo 53,050 baratsinda, bangana na 94.18%.
Mu ishami rya Siyansi, hakoze abanyeshuri 36,938, hatsinda 34,673, bangana na 93.87%.
Mu Ndimi, hakoze abanyeshuri 9,435, hatsinda abanyeshuri 8,832, bangana na 93.61%.
Mu Bumenyamuntu, hakoze abanyeshuri 9.957, hatsinda 9.545, ku kigero cya 95,86%.
Mu banyeshuri bigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, 42.793 ni bo bakoze ibizamini bya Leta, abatsinze bangana na 94,55%.
Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga, 9.324 bakoze ibizamini, hatsinda 8,752 bangana na 94,28%.
Mu banyeshuri 633 bigaga Ubuforomo, umwe ni we watsinzwe.
Abanyeshuri bigaga muri TTC bari 4.601, batsinze ku kigero cya 99,88%.
Ku banyeshuri bigaga Icungamutungo, 4.601 ni bo bakoze, muri bo 4.076 baratsinze.




