NESA yasobanuye impamvu abajuririye amanota n’abasabye guhindurirwa ibigo batarasubizwa

 Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard,

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko tariki ya 15 Nzeri 2026, ari bwo abakoze ibizamini bya Leta basabye guhindurirwa ibigo n’amashami cyangwa bajujiriye amanota ari bwo bazasubizwa, kuko hagikusanywa raporo z’abanyeshuri bagiye ku ishuri n’abatarajyayo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batangazaga amanota y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ni amanota yatangajwe hashize igihe hatangajwe ay’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange ndetse bamwe batangiye umwaka w’amashuri bakaba bamaze icyumweru biga.

Nubwo bimeze gutyo hari abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo, abasabye guhinduirwa amashami bahawe ndetse n’abataranyuzwe n’amanota yatangajwe bakaba barajuriye ariko na nubu bakaba batarajya kwiga.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yasobanuye ko nyuma yo gutangaza ibizamini bashyizeho umwanya wo kujurira no gusaba kubataranyuzwe n’amanota cyangwa ibigo ko ariko kugira ngo basubize abajuriye bisaba ko abanyeshuri bagera ku mashuri kugira ngo bamenye umubare w’abaje n’abataje kugira ngo abayobozi b’amashuri bamenye imyanya ihari yahabwa abandi.

Ati “Ntabwo twabasha gusubiza abasabye ko tubahindurira kubera ko  nta myanya iba yarasigaye twabashyiramo.”

Dr. Bahati yasobanuye ko ubu bari kwakira raporo z’amakuru avuye ku mashuri zivuga ku banyeshuri bagiye ku ishuri n’abataragiyeyo bityo abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo n’amasomo bazatangira gusubizwa tariki 15 Nzeri 2026.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *