Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania (TPDF), ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, zasoje Inama ya 16 y’Abayobozi b’ingabo bashinzwe umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi, zishimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka.
Inama yabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nzeli 2026.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) yatangaje ko iyi nama yongeye gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kubungabunga umutekano usesuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Isobanura muri iyi nama yamaze iminsi itatu, intumwa z’ibihugu byombi zasuzumye ibyari byaraganiriweho mu nama iheruka yabereye i Karagwe muri Tanzania muri Werurwe 2026.
Ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zumvikanyweho zo kurinda umutekano w’umupaka, uburyo bwo guhangana n’ibikorwa bitemewe bibera ku mipaka y’ibihugu byombi, ndetse n’ingamba zo kurushaho kurinda abaturage batuye mu bice by’umupaka.
Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka za TPDF, yashimiye uburyo intumwa za Tanzania zakiriwe neza. Yashimye kandi ubufatanye bukomeye burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania, avuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe kandi urangwa n’ubucuti n’ubwumvikane.
Maj Gen Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye byimazeyo Brig Gen Kwiligwa n’intumwa za Tanzania kuba baritabiriye iyi nama, bakagaragaza ubwitange, ubwisanzure mu biganiro ndetse n’umwuka w’ubucuti wagaragaye mu gihe cyose cy’inama.
Maj Gen Karusisi yashimangiye ko iyi nama yari umwanya w’ingenzi utagarukiye gusa ku biganiro bisanzwe. Yavuze ko inama nk’izi zifasha kurushaho kubaka icyizere hagati y’impande zombi, gukomeza umubano hagati y’abayobozi b’ingabo, no gushimangira umusingi w’ubufatanye bunoze mu by’ingabo n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko impande zombi zifite inshingano zihariye zo gukomeza kuvugana no kubaka icyizere kirambye, kugira ngo zishobore guhangana neza n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.
Inama y’Abayobozi b’ingabo bashinzwe umutekano ku mipaka ikorwa buri mezi atatu, ikaba uburyo bwashyizweho bwo guha abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bakorera ku mipaka umwanya wo gusuzuma ibyavuye mu nama zabanje, kureba uko umutekano uhagaze muri icyo gihe, no kumvikana ku ngamba zihuriweho zo gukemura ibibazo bishya ndetse n’imbogamizi z’umutekano zambukiranya imipaka.

Ivomo: RwandaMoD
