Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite iterambere riri kwihuta ndetse kanagaragaza impinduka zifatika ku mibereho y’abagatuye. Ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba dutuwe cyane kuko kuri ubu gafite abaturage 551,103 hashingiwe ku ibarura rusange ry’abaturage rya 2022, bakaba batuye ku buso bungana na 1337 km2 bw’akarere kose.
Hagezweho byinshi mu myaka itanu ishize
Aka Karere mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2021-2026, kageze kuri byinshi harimo no kuba karakuye abaturage mu bukene.
Usibye gukura abaturage mu bukene, abaturage bafite amazi meza bariyongereye, abafite umuriro w’amashanyarazi na bo bariyongera ndetse n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda birubakwa.
Aka Karere kavuga ko abaturage bari bafite umuriro w’amashanyarazi bavuye kuri 70% bariho mu 2021, ubu bageze kuri 84%. Ni mu gihe ababona amazi meza bavuye kuri 77.5% bariho mu 2021, bagera kuri 82.7% mu 2026-2027.
Aka Karere kavuga ko mu myaka itanu ishize, kabashije gutuza ahantu heza abaturage babaga mu manegeka harimo abari batuye mu birwa bya Mazane na Shalita imiryango 362.
Ni mu gihe kandi hubatswe inzu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 297. Mu 2021 zikaba zari 165 gusa.
Imihanda yarubatswe…
Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu bumaze kubaka imihanda y’imigenderano yubatswe mu Mujyi wa Nyamata n’ahandi ifite uburebure bwa Km 99.9. Hubatswe n’indi ya kaburimbo “ Cheap Seal” ingana ireshya na Km 49.2, mu Birometero 53 byari biteganyijwe.
Ibigo by’amashuri byarubatswe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko mu myaka itanu ishize,bashyize imbaraga mu guteza imbere Uburezi, aho hubatswe amashuri atandukanye arimo n’ayigenga.
Aka Karere ni kamwe mu turere tuza mu twa mbere mu kugira abana batsinda neza ibizamini bya Leta by’umwihariko mu mashuri abanza.
Mu myaka itanu ishize, hubatswe ibyumba by’amashuri abanza 911. Bivuye kuri 793 byari byarubatswe mu 2021. Ibyumba by’amashuri yisumbuye bigeze kuri 397 bivuye kuri 283 byari bihari mu 2021.
Amashuri y’imyuga amaze kubakwa muri aka Karere ageze kuri 49 avuye kuri atandatu yari yarubatswe mu 2021.
Abaturage bavuye mu bukene bariyongereye
Mu myaka yashize, aka Karere kakunze kurangwa n’izuba ryinshi ndetse bigatuma bamwe mu baturage basuhuka, bakajya gushakira amaronko mu tundi turere.
Gusa ubu, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage basigaye bahinga bakeza ndetse umubare mwinshi wikuye mu bukene.
Kavuga ko abaturage bari mu bukene bavuye kuri 40,8% bagera kuri 23.7%.
Hari imishinga nayo igiye kuzura
Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko hari imishinga imwe n’imwe nayo igana ku musozo kandi izasiga itanze ishusho nziza muri aka karere .
Muri iyo mishinga harimo Ikigo Nderabuzima cya Nyamata kivurizwaho n’abaturage benshi, Ibitaro by’ababyeyi bitegura kubyara biri kubakwa mu Bitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Nyamata biherereye mu Murenge wa Nyamata muri ka Karere,icyanya cy’Inganda cya Bugesera,umuhanda ungana na 11.6km ugana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera,uyu ukaba ugeze kuri 50% wubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko iterambere Bugesera igezeho,ibikesha ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage.
Ati “Akarere kacu gakomeje gutera imbere bigaragara kandi impinduka tubona, ni umusaruro w’impunduka zihuriweho,ubuyobozi,inama njyanama y’Akarere,iz’Imirenge,abaturage muri rusange n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.”
Akomeza ati “Ibyo tumaze kugeraho,biduha ikizere ko dukomeje gukorera hamwe, tuzagera ku bindi byinshi kandi byiza kurushaho.”
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, DUSHIME Olive, avuga ko ibyagezweho byose babikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Ati “Hari byinshi byagezweho kubera ubufatanye ndetse dukesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda akaba ari n’umuturage wo muri aka Karere, Mukandanga Speciose, asanga kageze kuri byinshi ariko kandi kagikeneye abashoramari baza kubyaza amahirwe ahari.
Ati “Iyo ugendereye aka Karere, ukareba mu myaka ishize uko kari kameze ni uko gahagaze uyu munsi. Hari byinshi byo kwishimira kandi mu nkingi zose z’imiyoborere, ariko nanone hakaba hakiri urugendo. Haracyari urugendo kuko iterambere twifuza, gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, hari byinshi ikeneye gukora,ikeneye imbaraga nyinshi cyane mu bukungu.”
Akomeza ati “ Aka Karere rero gafite amahirwe menshi. Birasaba ko habaho gukurura abashoramari cyane kugira ngo bashyiremo imbaraga,rya terambere bifuza rizagerweho.”
Muri aka karere ni naho hari kubakwamo Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ,aho icyiciro cyacyo cya mbere giteganyijwe kuzuzura mu mwaka wa 2027, naho gihita gitangira gukora no kwakira abagenzi mu 2028.
Akarere ka Bugesera kitezweho kuzaba igicumbi cy’ubwikorezi, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi ndetse Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, (RDB) ruherutse gutangaza ko mu myaka umunani ishize ako karere kanditse imishinga y’ishoramari isaga 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga Tiriyari zisaga 2,4 Frw).










TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW/BUGESERA

Turashima iterambere ry’akarere ka bugesera,
Gusa Hari abaturage Bari kubaka no guca ama site badasize Inzira zigeea ku bindi bibabanza .ugasanga ikibanza cyarafungiranywe
Imihanda ifite akamaro gakomeye cyane mu iterambere ry’abantu n’igihugu.Gusa guca UBUKENE burundu ntibishoboka.Ndetse no mu bihugu bikize cyane habayo abakene benshi.Barara mu mihanda,barasabiriza,etc…Ni iki kizaca ubukene burundu? Ni ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’imana buzaza bukaba aribwo buyobora isi,bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yezu yadusabye gusenga buli munsi tubwira imana ngo: “ubwami bwawe nibuze” (let your kingdom come).Buzaza ku munsi wa nyuma,isi iyoborwe na Yezu,abanje gukuraho abategetsi bose b’isi.Soma Daniel 2:44.
Yesu yerekanye ko ashoboye ibinanira abayobozi b’isi bose,ubwo yazuraga abantu benshi,agakiza abamugaye n’abarwayi batabarika.Yatwerekaga ibyo azakora nagaruka ku isi.Azazura abapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,akureho ubukene,ubusumbane,indwara n’urupfu,etc…
Ariko azarimbura n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Byisomere muli 2 Abatesaloniki 1:7-9.