Iminsi ibiri ahigwa muri Iran! Umusirikare wa Amerika yavuze uko urupfu rwamwanze arureba

Umusikare mu ngabo za Amerika yakuwe muri Iran nyuma y'amasaha 48

Umusirikare mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze amasaha 48 yihishe muri Iran nyuma y’uko indege yari arimo irashwe misile, yavuze uko yarokotse  ibyo bihe bikomeye birimo gusimbuka mu ndege nta mutaka afite, kurira umusozi wa metero zirenga 2,000 yakomeretse, kugeza ubwo hoherejwe abasirikare kabuhariwe 90 bo kuza kumukura ku butaka bwa Iran.

Uyu musirikare utwara indege z’intambara , wahawe izina rya “Bravo” mu kiganiro yagiranye na CBS News, yavuze ko ubwo baraswaga yari kumwe na mugenzi we wiswe “Alpha” mu ndege ya F-15E Strike Eagle yarasiwe mu majyepfo ya Iran mu ntangiriro za Mata 2026, ubwo Amerika yari ikomeje kurasa muri Iran.

Bravo yavuze ko we na mugenzi we ubwo indege yabo yaraswaga misile yangiritse bikomeye ku buryo itari bukomeze urugendo. Icyatumye bafata icyemezo cyo kuyivamo byihuse bakoresheje imitaka, mu bihe bitandukanye ibyatumye bagwa ahantu hatandukanye.

Bravo yavuze ko akimara gusohoka mu ndege yarebye hejuru, agasanga umutaka we ntufunguye, yagerageza kuwufungura bikaba iby’ubusa kuko yahise abona ko wangiritse ubwo baraswaga.

Yasobanuye ko yavaga mu kirere ari ku muvuduko uri hagati ya kilometero 113 na 161 ku isaha.

Ati “Icyo ni cyo kintu cyanteye ubwoba kurusha ibindi nigeze kubona. Narasenze ndavuga nti ‘Mwami, ubushake bwawe bube ari bwo busohora. Ariko niba ngomba kuva muri ibi, nkeneye ubufasha.’”

Bravo yatangaje ko yageze ku butaka yakomeretse ku mugongo, ku rutugu no ku kuboko.

Nubwo yari yakomeretse, yavuze ko yahise yumva urusaku rw’abantu bamushakishaga, bityo atangira kuzamuka imisozi ashaka aho yihisha. Yavuze ko yashoboye kuzamuka umusozi ufite uburebure bwa metero 2,134.

Mu gihe cy’amasaha 48 yamaze muri Iran, Ingabo n’abaturage bya Iran bakomeje kumushakisha, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zari zatangiye ibikorwa byo kumutabara.

Bravo yavuze ko yari afite ibikoresho byamufashaga kuvugana n’abandi, ariko atahise abikoresha, mu rwego rwo kwirinda ko Ingabo za Iran zamenya aho ari

Igikorwa cyo kumutabara cyaje kugera ku musozo nyuma y’amasaha 48, ubwo abasirikare b’Abanyamerika bo mu mutwe udasanzwe  bamugeragaho.

Icyakora, no kumukurayo bibanza kugorana kuko yavuze ko abasirikare ba Iran bari bakoraniye munsi y’umusozi yari yihisheho ndetse n’igihe bageraga aho indege zagombaga kubakura aho, basanze zaheze mu mucanga amapine adakora biba ngombwa ko bazangiza.

Bravo yavuze ko  we n’abandi basirikare bagera kuri 90 bari kumwe batabawe n’umutwe wihariye w’Ingabo zirwanira mu Kirere za Amerika waje ukabakura aho ukabajyana ahandi hari indege zari zateguwe.

Mugenzi we Alpha na we yabashije gutabarwa, akurwa muri Iran ari muzima.

Admiral Brad Cooper, uyobora Ibiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko gutabara abo basirikare byasabye imbaraga n’ubuhanga bukomeye.

Yavuze ko icyo gikorwa cyari kihariye kuko ari bwo bwa mbere mu myaka 46 abasirikare ba Amerika bari bakandagiye ku butaka bwa Iran.

Indege z’ingabo za Amerika zangirikiye muri Iran

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Yagize amahirwe adasanzwe.Aravuga ko yasenze imana ngo imutabare.Ese niyo yamurinze gufatwa n’abasirikare ba Iran ? Igisubizo ni OYA.Igitabo imana yaduhaye,kivuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bakora ibyo itubuza.Uyu musirikare,yali agiye kwica abantu muli Iran.Niyo mpamvu Imana itali kumva amasengesho ye.Kuba bataramufashe,ni amahirwe gusa yigiriye.Birababaje kubona n’abantu bagiye kwiba cyangwa kwica babanza gusenga Imana.Mu ntambara zose zibera ku isi,usanga abarwana bose,kandi ku mpande zombi, baba basenga Imana ngo ibarinde,nyamara Imana itubuza kurwana no kwicana.Niba ushaka kuba inshuti y’imana,jya wirinda gukora ibyo itubuza,Nibwo uzabaho iteka,ibanje kukuzura ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *