Orchestre Impala, rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, iri gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho iyi Orchestre izongera guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zayo zakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda.
Mu ndirimbo Orchestre Impala yamenyekanyeho harimo “Nkumbuye umwana twareranywe”, “Zuba ryanjye”, “Cyo ngwino”, “Mbega ibyago”, “Aliya”, “Niba utaravuzwe” na “Adela Mukasine”, n’izindi.
Munyanshoza Dieudonné, umwe mu baririmbyi ba Orchestre Impala, yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure.
Ati: “Uretse twe, dutekereza ko hari n’abandi bahanzi tuzafatanya. Ibindi byinshi muzabimenya mu minsi iri imbere.”
Orchestre Impala yashinzwe mu 1975, itangijwe n’abarimo Sebanani André uzwi nka Pépé La Rose na Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose.
Nyuma haje kwiyongeramo abandi bacuranzi n’abaririmbyi barimo Gasasira Jean Félix (Soso Mado), Kalimunda Jean Pierre (Kali wa Njenje), Rubangura François (Maître Rubangi), Gasigwa Abdallatif (Tubi Lando) na Ngenzi Fidèle (Fidèle le Jacard).
Iri tsinda ryamamaye cyane kuva mu myaka ya za 1970 kugeza mu 1990, ubwo ryacikagamo ibice. Bamwe mu bari barigize nyuma bitabye Imana, barimo Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2013, Orchestre Impala yongeye gukora, ishingiye ku baririmbyi babiri bari basanzwe bayirimo mu myaka ya mbere, ari bo Sebigeri Paul (Mimi La Rose) na Ngenzi Fidèle.
Bongeyemo abandi baririmbyi n’abacuranzi, barimo Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi.
Kuva yongeye gukora, Orchestre Impala yakunze gutaramira cyane mu ma hoteli no mu tubari, aho icuranga umuziki uzwi nk’igisope.

