Umugabo yafatiwe mu cyuho ‘atarakora ibara’

Uyu mugabo umukobwa we ni we watanze amakuru ko ashaka kwica umubyeyi we

Nyaruguru: Umugabo wo mu murenge wa Cyahinda yafashwe akekwaho gushaka gutema umugore we akoresheje umuhoro.

Amakuru yamenyekanye ubwo umukobwa wo mu muryango we uba mu Karere ka Nyabihu, yamenyeshaga Polisi  ko se ashaka gutema umubyeyi we.

Polisi n’izindi nzego zihise zitabara, zisanga Mutezimana Fidel wo mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Gasasa, afite umuhoro ku muryango, mu gihe umugore we n’umwana wabo muto bari bikingiranye mu nzu.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko usanzwe ubana mu makimbirane, ngo kuko atari ubwa mbere uyu mugabo aketsweho  gushaka kwica umugore we, kuko yigeze no gufungwa imyaka ibiri akekwaho icyaha nk’iki.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibikorwa bitemewe no gutanga amakuru ku gihe, mu gihe babonye abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Turakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kuko iyo amakuru agejejwe ku nzego z’umutekano hakiri kare, bidufasha gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho.”

CIP Hassan Kamanzi agira inama imiryango kwirinda urugomo mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane abasaba kujya begera inzego zibegereye zikabafasha mu gihe hari ibyo batarimo kumvikanaho.

Ati: “Imiryango turayigira inama yo kwirinda amakimbirane, abagiranye ibibazo bakirinda kwihanira kuko bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa bikabakururira ibihano.”

Mutezimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, aho gomba gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *