Ish Kevin yashyize hanze Album nshya

Umuhanzi w’umuraperi Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin,  yashyize  hanze Album nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” iriho indirimbo 10.

Ni album yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki  18 Nzeri 2026, ariko akaba yari yabanje kuyisogongeza abakunzi be  mu ijoro ryo ku wa Kane , mu birori byabereye ahazwi nka La Noche ku Kimihurura.

Album “Trapish III:  Win some, lose some” iriho abahanzi nka Kenny Sol, Ririmba, OG2Tone, Logan Joe, Pro Zed, Buruklyn Boyz, Bibiboi na Njerae wo muri Kenya. Indirimbo ya mbere mu ziyigize yitwa “Abajeune” ifite ubutumwa bwihariye ku rubyiruko mu gihe izindi nka “Aura,” “Loved & Hated” na “Chat Chat” zishimangira urugendo rwo kwigirira icyizere no gukura mu muziki.

Iyi album inariho indirimbo zibyinitse nka “Question” na “Greatness” mu gihe izirimo “Ndabaga,” “Body,” “Best Friend, na “Back 2 Back” zitsa ku rukundo, ubwigenge n’intego z’ahazaza ha Ish Kevin.

Uyu muraperi yavuze ko umusaruro wa album ye nshya wavuye mu kudacika intege no kwiyemeza kugera ku ntsinzi mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati “Iyi album ishimangira intsinzi, inzira ikomeye nanyuzemo n’amasomo yavuyemo, abantu bahagararanye nanjye ndetse n’icyerekezo cyatumye nkomeza kudacika intege.”

Yasobanuye ko iyi album ari igisobanuro cy’uko urugendo rugana ku ntsinzi rubamo ibizazane ariko bivamo amasomo yo kudacogora no kugera aheza kurushaho. “

Trapish III:  Win some, lose some” ni album ya kabiri Ish Kevin yasohoye nyuma ya “Trapish II”, yashyize hanze mu 2022. Ni umushinga yakozeho ashaka kwerekana aho ageze mu gukora Hip hop igezweho ndetse itanga ubutumwa bwuzuye bushingiye ku buzima abantu banyuramo.

Umuraperi Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakora Injyana ya Trap na Drill Music, ari na zo zatumbagije izina rye.

Kubera umwihariko we, yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’.  Ish Kevin akorana na Sosiyete ifasha abanyamuziki ya Universal Music Group, Ishami rya East Africa, kuva muri Nzeri 2025. Bafitanye amasezerano arimo ayo kumukorera indirimbo ndetse no kumufasha kuzigurisha.

Yabanje gusogongeza abakunzi be Album mbere yuko ayishyira hanze
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abahanzi bagenzi be

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *