Ingingo y’umwanya cyangwa icyicaro gihoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yongeye kugarukwaho cyane muri politiki y’Isi, nyuma y’uko abayobozi benshi ba Afurika bitabiriye Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye i New York basabye ko Afurika ihabwa imyanya ihoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.
Bamwe bageze na kure bavuga ko muri ako Kanama hakwiye kubamo imyanya itanu idahoraho igaharirwa ibihugu bya Afurika ku buryo bizajya biyisimburanwaho.
Abashyigikiye iki cyifuzo bagaragaza ko Afurika ifite ibihugu 54 bigize Loni, ikaba ikunze kwibandwaho n’ibyemezo by’Akanama k’Umutekano birimo ibihano, amahoro n’umutekano, bikwiye ko uyu Mugabane ugira uruhare mu byemezo bifatwa ku bibazo biwureba.
I New York mu Nteko Rusange ya LONI, Perezida wa Ghana, John Mahama, yavuze ko kuvugurura Akanama k’Umutekano hagashyirwamo imyanya ihoraho y’Afurika atari ukuyigirira impuhwe, ahubwo ko ari ngombwa kugira ngo Loni ikomeze kugira ubuzimagatozi, icyizere n’ubushobozi bwo gukora neza.
Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, na we yavuze ko kuba Afurika ituwe n’abaturage barenga miliyari 1.5, ariko ikaba idafite umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano, ari “akarengane k’amateka.” , kuko 80% by’ibikorwa by’ako Kanama bireba amahoro n’umutekano bya Afurika.
Imibare ya Loni igaragaza ko mu 2025, Akanama k’Umutekano kemeje imyanzuro 44, muri yo 24 ikaba yarafashwe hashingiwe ku Mutwe wa VII w’Amasezerano ya Loni. Uwo Mutwe uha Akanama k’Umutekano ububasha bwo gufata ingamba zirimo ibihano no gutanga uburenganzira bwo gukoresha ingufu za gisirikare cyangwa kohereza ingabo ahantu runaka.
Muri iyo myanzuro 24, 18 yarebaga Afurika. Muri yo harimo ibyemezo birebana n’ibihano byafatiwe ibihugu bya Afurika ndetse n’ibyemezo byo kohereza ingabo mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Abandi bayobozi, barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida wa Botswana, Duma Boko, na bo basabye ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na we yavuze ko kuba Afurika idafite umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ari “akarengane kandi bidashobora kwihanganirwa.”
Ububasha bw’Akanama k’Umutekano ka Loni ni ubuhe?
Akanama k’Umutekano ka Loni kagizwe n’ibihugu 15. Muri byo harimo bitanu bifite umwanya uhoraho, ibyo bikaba; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya n’u Bwongereza. Hari kandi ibindi 10 bitorwa n’Inteko Rusange, bikamara imyaka ibiri muri ako Kanama nyuma bigasimburwa n’ibindi,
Dr. Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga, mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko ibyo ibihugu bitanu byahawe imyanya ihoraho kubera uruhare n’ububasha byari bifite nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Yasobanuye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa, nk’ibihugu byari byatsinze intambara, byari bifite ijambo rikomeye. Nyuma hiyongeramo n’u Bushinwa n’u Burusiya, maze ibyo bihugu bitanu bihabwa imyanya ihoraho mu Kanama k’Umutekano igihe Loni yashingwaga mu 1945.
Ati “Byari bifite ubudahangarwa, igisirikare gikomeye, bifite ubushobozi mu mafaranga ndetse ku buryo ari byo byari bifite ubushobozi bwo kuzana amahoro, bikagira n’uruhare mu bibera muri uriya Muryango.”
Mu byemezo bifatwa n’Akanama k’Umutekano, bisaba amajwi nibura icyenda muri 15 kugira ngo umwanzuro wemezwe. Icyakora, kimwe mu bihugu bitanu bifite umwanya uhoraho gishobora gukoresha ububasha bwa ‘veto’, bigatuma umwanzuro utemerwa nubwo waba ushyigikiwe n’ibindi bihugu.
Dr Buchanan yavuze ko ubwo bubasha ari bwo butuma ibyo bihugu bigira ijambo rikomeye ku myanzuro ifatwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa by’amahoro n’umutekano, ibihano n’ibindi.
Ati “Nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe izi ngabo zatinze cyangwa izari zihari bakazifata bakazisubizayo! Iyo rero u Rwanda ruza kuba ruri muri kariya Kanama, urumva ko bitari gushoboka ko ziriya ngabo zigenda.”
Akomeza agira ati “Ibi bihugu bihoraho bigira imbaraga zitwa ‘veto’, ku buryo umwanzuro kimwe muri ibi bihugu kidashyigikiye udatorwa, kabone n’iyo ibindi bihugu byose byaba byiteranyije.”
Dr. Buchanan avuga ko Afurika iharanira kugira icyicaro gihoraho mu Kanama k’Umutekano kugira ngo na yo igire ijambo mu byemezo bifatwa ku bibazo birebana n’umugabane wayo.
Ni nde wakwemeza ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho?
Dr. Buchanan avuga ko icyemezo cyo guha Afurika umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano cyafatwa n’ibihugu bitanu bisanganywe imyanya ihoraho muri ako Kanama.
Ati “Nta wundi nyine wakwemeza ko Afurika yawuhabwa (umwanya), ni biriya bihugu bitanu byakwicara bikavuga ngo muyireke ijyemo.”
Afurika ihawe umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano wahabwa nde?
Afurika ntabwo ari igihugu kimwe. Ni Umugabane ugizwe n’ibihugu 54 bifite inyungu, ubutegetsi n’imyumvire bitandukanye.
Iyo Abategetsi ba Afurika basaba ko uyu Mugabane uhabwa umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni hari abibaza niba baba bavugira ibihugu byabo cyangwa se Umugabane muri rusange ?
Niyo baba bavugira Afurika nk’Umugabane havuka ikibazo cy’uwawuhagararira mu gihe Afurika yaba yemerewe kugira uwo mwanya kuko icyicaro gihoraho ntigisimburanwaho nk’uko bigenda ku myanya 10 idahoraho.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uhagararira inyungu z’ibihugu bya Afurika mu miryango mpuzamahanga, harimo no mu ihuriro ry’ibihugu 20 bikize cyane ku Isi (G20).
Hari ababona ko uyu mudeli wakwifashishwa no mu gihe Afurika yaba ihawe umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano, ibihugu 54 bikaba bihagarariwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ukazajya uhagararirwa na Komiseri wawo cyangwa hagashyirwaho Ambasaderi wa AU muri LONI.
Gusa nubwo uyu Muryango uhuriza hamwe ibihugu bigize umugabane, ariko AU ubwayo si igihugu kandi ntabwo ari umunyamuryango wa Loni ufite uburenganzira bwo gufata umwanya nk’uw’igihugu mu Kanama k’Umutekano.
Dr Buchanan yabwiye UMUSEKE ko guhabwa uwo mwanya bitaba bivuze ko ibibazo bya Afurika bihita birangira.
Ati “Icyo bisaba ni uko habaho kumvikana kwa Afurika kuko n’iyi AU ni ibihugu 54. Sinzi rero ko biwubonye (umwanya) byakorera hamwe.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


Niyo Afrika yabona uwo mwanya,nta cyahinduka mu mikorere ya UN.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo.Nkuko bible ivuga,isi izayoborwa na Yezu,ayigire paradis.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.Niba ushaka kuzaba muli ubwo bwami,haguruka ushake imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.Niyo condition.