Kuva mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Shema Ngoga Fabrice wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], imibare igaragaza ko ari we wayoboye iri Shyirahamwe wamazeho igihe gito kurusha abandi bose bamubanjirije.
Iyo usubiye inyuma mu myaka yo ha mbere, usanga byibura kuva mu 1995 kugeza ubu, abagera ku icyenda ni bo bicaye ku ntebe yo kuyobora FERWAFA, ariko abasoje manda ani mbarwa.
Ubusanzwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, manda imara imyaka ine nk’uko bigenwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza arigenga.
Uko bakurikiranye n’uko basimbuwe!
1995-2005: Lt Gen [Rtd] Caesar Kayizari ni we wari Umuyobozi wa FERWAFA. Uyu muyobozi, ni we wenyine wayoboye iri Shyirahamwe igihe kinini [imyaka 10].
2006-2011: Gen. [Rtd] Jean Bosco Kazura ni we wayoboraga inzu ishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse nyuma yo gusoza manda ye ya mbere, yatorewe kuyobora indi ariko aza kwegura muri Nzeri 2011.
Afande Kazura, icyo gihe yeguye ku mpamvu ze bwite nyamara yari akuye ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 11 mu Gikombe cy’Isi.
Nyuma y’ubu bwegure, inzibacyuho yayobowe na Ntagungira Céléstin, wabihawe biciye mu matora y’abanyamuryango ba FERWAFA maze iyi manda irangira mu 2014 ubwo hazaga Nzamwita Vincent de Gaulle.
2014-2018: Nzamwita Vincent de Gaulle wari umukandida uvuye mu Intare FC, yatsinze Abega mu matora yakozwe n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe.
Ubwo yasozaga manda ye ya mbere, Nzamwita yifuje kwiyamamariza kuyobora indi ndetse atanga kandidatire ariko aza kuyikuramo ku munota wa nyuma habura amasaha ngo amatora abe.
Uku gukuramo kandidatire kwa de Gaulle, kwatumye Rwemalika Felicité wari Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, ayobora inzibacyuho itarigeze inyura mu matora.
2018-2021: Brig Gen [Rtd] Sekamana Jean Damascène ni we wayoboye FERWAFA, aza kwegura muri Mata 2021 abura umwaka umwe ngo asoze manda ye. Icyo gihe yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ubwo yaramutswaga kuyobora iri Shyierahamwe, Brig Gen [Rtd] Sekamana, yari yatsinze mu matora Rurangirwa Louis ku majwi 45/7. Nyuma y’uko atowe, uyu muyobozi icyo gihe yari yavuze ko amaze imyaka 20 ataba mu muryango w’umupira w’amaguru ndetse avuga ko nadatorwa ari ko bizakomeza.
2021-2023: Nizeyimana Olivier yaraje ayobora FERWAFA ariko aza kwegura muri Mata 2023, icyo gihe avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
N’ubwo yirinze kuvuga impamvu zatumye yegura, Olivier yari yabanje kurwana n’ibibazo byinshi kugera aho yari asigaye arebana ay’ingwe n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry.
Nyuma y’ubwegure bwe, haje Munyantwali Alphonse wayoboye indi myaka ibiri yari isigaye kugeza mu 2025 haje Shema Ngoga Fabrice.
2025-2026: Shema Ngoga Fabrice ni we mu bayoboye iyi nzu, wayoboye igihe gito kingana n’umwaka umwe n’amezi abiri [amezi 13].
Uyu nawe yaje kwegura tariki ya 29 Nzeri 2026 avuga ko ari ku mpamvu zijyanye n’ubunyangamugayo, cyane ko yari yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikntu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Nyuma y’aba bayoboye FERWAFA bagiye begura, haribazwa niba undi uzaza kuyobora iyi nzu azabasha gusoza manda.
Nyuma y’ubwegure bwa Shema, Me. Gasarabwe Claudine ni we muyobozi w’iri Shyirahamwe by’agateganyo nk’uko amategeko abigena.
Biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere, ari bwo hazaterana inama y’inteko Rusange y’abanyamuryango ba FERWAFA, bagatora undi Muyobozi wabo.





