Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahawe umudali w’ishimwe mu birori byo kwizihiza imyaka 64 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge, byabaye ku wa 9 Ukwakira 2026.
Umudali wa ‘Order of the Commander-in-Chief’ Museveni yahawe ugenerwa abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagaragaje ubuyobozi bufite icyerekezo, bakagira uruhare mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu gihugu, mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wa Afurika.
Komisiyo ishinzwe imidali n’ibihembo bya Perezida yavuze ko Museveni yashimiwe uruhare rwe mu kongerera igihugu ubushobozi bwo kwikorera ibyo gikeneye, kwigira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yanashimiwe gushyigikira iterambere ry’ubukungu binyuze mu kongera umusaruro ukomoka imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Mu butumwa yageneye Abanya-Uganda ku munsi w’isabukuru y’imyaka 64 igihugu cyabo kimaze gikuye ubwigenge ku Bwongereza, Museveni yavuze ko kuva mu 1986, ubwo ingabo za NRA yari ayoboye zafataga Kampala, Uganda yavuye mu bihe bikomeye byaranzwe n’amakimbirane n’ubukungu bwari bwarasubiye inyuma, ikaba imaze gutera imbere.
Yavuze ko Uganda ifite icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, agaragaza ko igihugu kimaze gutera intambwe mu gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi no mu nganda zikora imiti.
Museveni yavuze ko Uganda ikwiye gukomeza kunoza uburyo bwo gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kugira ngo igabanye ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Yego, twateye imbere, ariko tugomba kurushaho gukora cyane kugira ngo Uganda ihinduke igihugu gifite ubukungu bukomeye.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

