Umubare w’abagana serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda wageze ku bantu hafi 3.200 mu mwaka wa 2025/2026, uvuye ku bantu bagera ku 2.200 mu mwaka wa 2024/2025, bingana n’izamuka rya 45.5%.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr François Regis Cyiza, yavuze ko iri zamuka rifitanye isano n’impinduka mu mategeko n’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima byaguye umubare w’ibigo byemerewe gutanga izo serivisi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abanyamakuru n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), barebera hamwe uruhare rw’itangazamakuru mu gukangurira urubyiruko kumenya serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryo mu 2025.
Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024 rihindura Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019, rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.
Ingingo ya mbere y’iri teka ivuga ku bigo by’ubuvuzi byemerewe gutanga serivisi zo gukurirwamo inda. Ivuga ko izi serivisi zitangirwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, ikigo nderabuzima cyangwa polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi zo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma niba ibyo bisabwa byujujwe.
Mbere y’izo mpinduka, serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko zatangirwaga mu bitaro bya Leta n’ibyigenga, ndetse no mu mavuriro manini ari ku rwego rw’ibitaro.
Dr Cyiza yavuze ko hari ibigo nderabuzima byatangiye gutanga serivisi zo gukurirwamo inda hifashishijwe ikoranabuhanga. Muri ubu buryo, abaforomo basuzuma abarwayi, bagakora ibizamini bikenewe, hanyuma bakaganira na muganga binyuze mu ikoranabuhanga. Ibi bituma serivisi ishobora gutangwa n’iyo umuganga wabihuguriwe yaba adahari ku kigo nderabuzima.
Ubu buryo bwamaze umwaka bukoreshwa mu bigo nderabuzima 43 byo mu turere twa Karongi, Ruhango, Rwamagana na Musanze, aho abantu bagera kuri 900 bafashijwe gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Dr Cyiza ati “Igerageza ryagaragaje ko ubu buryo bukora neza kandi nta ngaruka mbi zagaragaye mu gihe bwakoreshwaga. Ubu turateganya kubwagura bukagera mu gihugu hose.”
Hari ibigo nderabuzima n’amavuriro bishamikiye ku madini bidatanga serivisi zo gukuramo inda bitewe n’imyemerere yabyo.
Dr Cyiza yavuze ko abantu bashobora gufashwa kugera ku bigo nderabuzima biri hafi yabo byemera gutanga izo serivisi.
Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko gukuramo inda byemewe ku mpamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba yarasambanyijwe ku gahato, kuba yarategetswe kubana n’undi ku gahato nk’umugore n’umugabo, kuba yaratewe inda n’umuntu bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’uyitwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Ingingo ya kane ivuga ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri.
Ingingo ya karindwi y’iri teka ivuga ko mbere yo gukuriramo umuntu inda, muganga agomba kumuha ubujyanama bwimbitse ku buzima no kumukorera isuzuma rusange.
Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kwemeza mu nyandiko ko abyemeye, amaze gusobanurirwa ibisobanuro byose bijyanye n’ikorwa ry’iyo serivisi.
Iyo usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko ni we wemeza mu nyandiko ko yemeye ko inda ikurwamo. Iyo uwo muhagarariye abyangiye, ukwemera k’umwana ni ko kugenderwaho.
Itegeko riteganya ibihano ku muntu wikuriramo inda cyangwa uyikuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Nubwo serivisi zo gukurirwamo inda zishobora gutangwa mu buryo bwemewe n’amategeko, hari ibikorwa bifatwa nk’ibyaha kandi bihanishwa n’amategeko y’u Rwanda.
Itegeko n° 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, ryahinduye Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wikuriyemo inda cyangwa wemeye gukurirwamo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.
Ingingo ya 123 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100.000 na 200.000 Frw.
Ingingo ya 124 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukuramo undi inda aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma undi muntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 300.000 na 500.000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyi ngingo isobanura kandi ko iyo gukuramo inda biteye ubumuga, ibyo bikemezwa n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu, yaba uwakuriwemo inda yari abyemeye cyangwa atabyemeye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

