Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo byo mu buhinzi bashyirirwaho.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 10 Ukwakira 2026,ubwo yifatanyaga n’abahinzi mu gishanga cya Nyarububa, mu Karere ka Rulindo, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2027A cyabereye mu gihugu hose.
Dr Nsengiyumva yashishikarije abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubungabunga neza ibikorwa remezo byifashishwa mu buhinzi, mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye.
Ati”Mwavuze neza ko iki gishanga cyakozwe n’umushinga wa RSSB,ubaha uburyo bwo kuhira.Ariko mwongeye muravuga ngo ubwo buryo bwarapfuye. Bwapfuye turi he? Kubera ko dukwiye kureba neza,ntitujye tugira ibikorwaremezo nk’ibyo,hanyuma ngo tubireke bipfe.”
Yakomeje ati “Niba baduhaye igikorwaremezo nk’icyo,twese dukwiye gushyiramo imbaraga,icyo gikorwaremezo ntigipfe.Kuko iyo gipfuye,dusubira hahandi twatangiriye, tugasubira kuri toni ebyiri kuri hegitare kandi twari tumaze kugera kuri esheshatu.
Murabizi ko muri gahunda dukwiye kuba Abanyarwanda bihesha agaciro,Abanyarwanda bigira.Burya ak’imuhana kaza imvura ihise.Baradufasha uyu munsi ariko nta kizere ko bazakomeza kudufasha.Ibyo tugezeho rero tugomba kubifata neza.”
Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2027 A, nawe yasabye abahinzi kongera umusaruro kuri hegitari kuko abaturage biyongera ariko ubutaka buhingwa bukagabanuka.
Ati “ Kugira ubuhinzi butuma tugira ibyo kurya ibiryo bihagije ariko tukabona n’amafaranga,tukabona n’ibyo tujyana ku isoko.Ibisigaye ni ukwibukiranya ko umurima atari uguhinga ubuso gusa,ariko icyo tugambiriye ni ukuzamura umusaruro kuri hegitare kuko amasambu agenda agabanyuka,abaturage bakiyongera.
Akomeza ati “Niyo mpamvu tugomba guhinga tujya hejuru.Aho gukomeza guhinga dutambika.Ubuso dutambika ntabwo,tugomba guhinga tujya hejuru.”
Igihembwe cy’ihinga 2027 A mu Rwanda cyatangiye muri Nzeri na Ukwakira 2026, aho biteganijwe ko ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 765 buzahingwaho mu gihugu cyose nk’uko bitangazwa n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).




UMUSEKE.RW

