Ibifite agaciro ka miliyari 30Frw nibyo byahiriye mu isoko rya Musanze

Ibintu bifite agaciro ka miliyari 30 nibyo byahiriye mu nyubako ya GOICO

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ,Maurice Mugabowagahunde, avuga ko imibare y’ibanze igaragaraza ko ibicuruzwa byangirikiye mu nyubako  y’isoko rya GOICO Plaza bifite agaciro ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye isoko rya Goico Plaza riherereye mu Karere ka Musanze, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ikongora ibicuruzwa n’indi mitungo by’abacuruzi barikoreramo.

Kugeza ubu icyeteye iyo nkongi y’umuriro yatwitse iryo soko rinini ryo mu mujyi wa Musanze ntikiramenyekana.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko nubwo hari ibyangiritse, yishimira ko nta muntu wapfiriye muri iyo nkongi no kuba igice cyo hasi cy’iryo soko kitarafashwe n’inkongi.

Yavuzeko muri iyo nkongi, abantu 17 bakomeretse barimo babiri bakomerekeye muri uwo muriro, n’abandi 15 bahuye n’ibibazo by’ihungabana.

Yavuze ko kuri ubu abo bose “bameze neza”, abantu babiri bakaba ari bo basigaye mu bitaro.

Ati “Nta muntu wahamburiye ubuzima,tugashima ko igice cyo hasi mubona ko kitafashwe n’inkongi.Ariko kugeza ubu tuninaganisha imiryango y’abagera kuri 17 bagiye kwa muganga,harimo babiri bakomerekeye muri iyi nkongi n’abandi 15 bahuye n’ibibazo by’ihungabana.Abo bose tuvugana bakaba bameze neza,kwa muganga dusigaranye abantu babiri.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi, rikaba ririmo gukorwa ku bufatanye bw’urwego rw’ubugenzacyaha, ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imiturire, minisiteri y’ibikorwa-remezo hamwe n’urugaga rw’aba injeniyeri (ingénieurs) mu bwubatsi mu Rwanda.

Mu kiganiro na RBA, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane “imibare nyayo” y’ibyangiritse, anavuga ko iyo nyubako ubwayo bigereranywa ko yari ifite agaciro ka miliyari 17 FRW.

Guveriner Mugabowagahunde avuga ko kugeze ubu imabare y’ibanze igaragaza ko ibifite agaciro ka miliyari 30Frw ari byo byahiriye mu nyubako ariko ko leta izakomeza kubaba hafi.

Ati “ Isoko ubwaryo,inyubako ubwaryo ribarirwa mu gaciro ka miliyari 17 ndetse imibare y’ibanze dufite,ikaba yari irimo ibicuruzwa bifite miliyari 30Frw ariko iperereza riracyakomeza kugira ngo tumenye imibare nyayo landi tuzabahora hafi uko tugenda tubona imibare ,uko tugenda amakuru arenzeho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko leta izakomeza kuba hafi y’abahuye n’ingaruka z’iyi nkongi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *