Nyuma y’amezi arindwi bari mu mahugurwa yo kubona Impamyabumenyi y’ubutoza yo ku rwego rwa A-CAF, abatoza b’Abanyarwanda barimo aba Rayon Sports na Rayon Sports WFC, bamaze kuzibona.
Ni amahugurwa yakozwe mu gihe cy’amezi arindwi, atangwa n’abarimu b’abatoza barimo Habimana Sosthène, Rutsindura Antoine, Hitimana Thierry, Casa Mbungo André n’abandi.
Abagera kuri 25, ni bo bari batangiye uru rugendo ariko 23 muri bo, ni bo babashije kwesa umuhigo wo gusoza ibizamini bibahesha iki cyangombwa gihesha umutoza uburenganzira bwo kuba yabasha kujya gutoza mu bindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Mu batsinze, harimo Rwaka Claude na Dushimimana Djamilla bo muri Rayon Sports WFC, Dusange Sasha wa Rayon Sports, Sammy wa Police FC U20, Gervais [wari wa Sina Gérard FC icyo gihe] wa Unity SC, Lomami Marcel [wari muri Rayon Sports icyo gihe] wa Bugesera FC, Nkotanyi wa Espoir FC, Consolée wa APR WFC, Munyana Seraphine wa PSG Academy.
Harimo kandi Ndoli wa Intare FC, Kirasa Alain wa Gorilla FC, Radjabu uherutse gutoza Rutsiro FC, Mbarushimana Shaban [wari uwa Kigali FC] wa Étoile de l’Est, Bazirake Hamim, Nshimiyimana Canisius [wari uwa Mukura VS icyo gihe] wa Amagaju FC, Murekatete Hamida wa Gakenke WFC, Frédéric Crebiller, Ndanguza Théonas, Hamduni wa Marine FC, Baptiste wa Amagaju FC n’abandi.
Abatarabashije gukomezanya na bagenzi babo, ni Rubona Emmanuel wagize ibibazo by’umuryango na Mukamusonera Théogenie wari kwita ku nshingano z’umuryango we, bombi bikabakoma mu nkokora.
N’ubwo nta makuru y’abatsinzwe yari yamenyekana nyuma y’abatarasoje, bivugwa ko harimo abatarabashije kuzibona ariko kuko buri wese ayohererezwa ukwe, bikiri ibanga.
Aba batoza bose babonye licence A-CAF, biyongereye ku bandi bari bamaze igihe ari bo bonyine bazifite bitewe n’uko hari hashize imyaka isaga 10 iyi mpamyabumenyi y’ubutoza idakorerwa mu Rwanda.
Abaheruka gukorera Licence A-CAF mu Rwanda, barimo Mashami Vincent icyo gihe wanagize amanota ya mbere, Casa Mbungo André wamukurikiye, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Bisengimana Justin, Okoko Godefroid, Bizimana Abdou Bekeni, Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdou na Bizimungu Ally [witabye Imana].
Hari kandi Sogonya Hamiss Cyishi, Hitimana Thierry, Gatera Moussa, Gatera Alphonse na Ruremesha Emmanuel.
Kuri ubu gukorera licence A-CAF mu Rwanda, bisaba kwishyura miliyoni 1 Frw mu gihe ubwo yakorerwaga bwa mbere, byasabaga kwishyura ibihumbi 100 Frw. Iyi ni Impamyabumenyi yemerera umutoza w’Umwenegihugu cyangwa umunyamahanga kuba yatoza ikipe yo mu cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru yaba imbere mu Gihugu cyangwa mu bindi bihugu byo muri Afurika.














UMUSEKE.RW

