U Rwanda ruzakira irushanwa rya ‘Formula 1’ kuva mu 2030

Iri rushanwa rizajya ribera ku kibuga cyihariye kirimo imihanda imodoka zisiganiraho kizubakwa i Bugesera

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka  ntoya rizitwa ‘Formula 1 African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 10, kuva mu ntangiriro ya 2030.

Iri rushanwa rizajya ribera ku kibuga cyihariye kirimo imihanda imodoka zisiganiraho kizubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa muri ako Karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni icyemezo cyatangarijwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu muhango warimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Formula 1 akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Stefano Domenicali, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera ku Mugabane wa Afurika mu 1993 ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Formula 1 yatangaje ko igihe nyacyo isiganwa rya mbere rizabera kizamenyekana nyuma, ariko ko riteganyijwe gutangira mu ntangiriro ya 2030, ibikorwa byo kubaka ikibuga nibirangira.

Iri rushanwa rizajya ribera ku kibuga cyihariye cyo gusiganiraho imodoka kizubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa muri ako Karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iki kibuga kizakorwa ku buryo imiterere y’ubutaka bwaho kizubakwa izagira uruhare mu gutuma isiganwa riba iryihariye, rinagora abakinnyi, mu gihe abafana bazaba bafite aho barirebera neza.

Uretse kwakira Formula 1, kizajya gikoreshwa mu yandi marushanwa mpuzamahanga y’imikino y’imodoka, inama n’ibitaramo, hagamijwe ko gikomeza kubyara inyungu n’igihe nta rushanwa ririmo kubera.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko kwakira iri rushanwa ari intambwe ikomeye kuri Afurika, nyuma y’imyaka irenga 30 Formula 1 itabera kuri uyu Mugabane.

Yagize ati “Uyu munsi ni uw’Afurika. Mu myaka irenga 30, shampiyona ikomeye kurusha izindi ku Isi mu mikino y’imodoka yakoreraga amarushanwa ku yindi migabane, ariko atari muri Afurika. Aya masezerano agiye kubihindura.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’imyaka 10 atagamije gusa kwakira amarushanwa, ahubwo ko azafasha u Rwanda kubona inyungu zirambye binyuze mu mirimo, ubukerarugendo, ubumenyi n’ubucuruzi.

Ati “Intego yacu ntabwo ari  iyo kwakira isiganwa riba mu mpera z’icyumweru gusa, ahubwo ni iyo kugira ngo risigire inyungu zirambye abaturage bacu.”

Yongeyeho ko uru ari n’urubuga ruzafasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona amahirwe yo kwitabira uyu mukino mu nzego zitandukanye, zirimo ubwubatsi, ikoranabuhanga, ubukanishi no gutwara imodoka zo gusiganwa.

Perezida wa Formula 1 akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Stefano Domenicali, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu mateka y’iri rushanwa, ashimangira ko kugaruka muri Afurika byari intego imaze igihe iri mu migambi yaryo.

Yagize ati “Uyu ni umunsi ukomeye mu mateka ya Formula 1. Kuba u Rwanda ruzajya ruba ruri ku ngengabihe y’amarushanwa yacu mu myaka iri imbere bizatuma uyu mukino ugera ku bafana ku migabane yose ituwe ku Isi.”

Domenicali yavuze ko kugaruka muri Afurika byateguwe mu buryo bugamije ko iri rushanwa ritaba igikorwa cy’igihe gito, ahubwo ko rizagira uruhare mu iterambere rirambye, rigateza imbere ubukerarugendo, rigakurura ishoramari,  ku buryo inyungu z’uyu mushinga zizagera ku bantu mu gihe kirekire.

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yavuze u Rwanda rwagaragaje ubushake bukomeye bwo kwakira igikorwa kiri ku rwego rw’Isi, kandi FIA izakorana bya hafi na Formula 1 n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ikibuga gishya cyubakwe ku bipimo mpuzamahanga bisabwa.

Kwakira Formula 1 African Grand Prix ni undi mushinga ukomeye u Rwanda rwakiriye nyuma yo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye birimo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yo mu muhanda (UCI Road World Championships), Inteko Rusange ya FIFA yabaye mu 2023, Basketball Africa League, ndetse n’Inteko Rusange ya FIA n’itangwa ry’ibihembo byayo mu 2024.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article