Papa Leo XIV yagiye mu bitaro bya Gemelli kubagwa igihaha, ibi bitaro bikaba biherereye i Roma mu Butaliyani. Arabagwa agace gato kagaragaye ko gashobora kuzamuzambya niba kadakuweho kare.
Umuyobozi w’ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko ako gace gato kari ku bihaha kagaragaye nyuma y’uko abaganga bakabonye mu isuzuma Papa aherutse gukorerwa.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe gahunda za Papa, ibikorwa byose byari biteganyijwe ko azahuriramo n’abantu byahagaritswe kugeza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2026, kubera ko azaba ari mu bitaro.
Papa Leo XIV yari yatangaje ko agiye kubagwa ubwo yari ayoboye isengesho rya Angelus ku Cyumweru.
Ku wa Mbere, Matteo Bruni yasobanuye ko isuzuma ryagaragaje icyo kibazo ryari risanzwe rikorwa mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwe.
Biteganyijwe ko Papa azamara hafi icyumweru mu bitaro nyuma yo kubagwa.
Mu minsi ishize, yakiriye ubutumwa bumwifuriza gukira vuba buturutse muri za Paruwasi nyinshi hirya no hino ku isi n’abayobozi ba politiki bo ku migabane itanu y’isi.
Nubwo yari agiye kubagwa, ku wa Mbere mu gitondo Papa yakomeje kwakira abantu bari babaje kuri gahunda yo guhura na we.
Gusa, ntiyitabiriye igikorwa cyo ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi cyabereye mu nzu mberabyombi yitiriwe Papa Pawulo wa VI, cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize hasohotse inyandiko ya Kiliziya Gatolika yiswe Amoris laetitia.
Impinduka muri gahunda za Papa
Padiri w’Umuyezuwiti Giacomo Costa, ushinzwe uburyo inama ijyanye n’iyo nyandiko itegurwamo kandi akaba umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa Sinodi, yasobanuye ko kubagwa kwa Papa no kumara iminsi mu bitaro bizatuma hari impinduka mu mikorere y’iyo nama.
Imwe muri izo mpinduka, ireba Misa yari iteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026, kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ihuza abitabiriye iyo nama barimo abayobozi b’amatorero ya Kiliziya Gatolika yo mu Burasirazuba, abayobozi b’inama z’abepiskopi, abashakanye n’impuguke.
Papa Leo XIV ni we wari kuzayobora iyo Misa, ariko kubera uburwayi bwe, inshingano zo kuyobora iki gikorwa zahawe Karidinali Luis Antonio Tagle, umuyobozi wungirije w’Urwego rwa Vatican rushinzwe ivugabutumwa, akaba n’umuyobozi mushya wa Koleji y’Abakaridinali.
Padiri Costa yagize ati: “Muri iyo Misa, tuzasabira by’umwihariko ubuzima bw’Umushumba wa Kiliziya, ndetse n’imiryango.”
Papa arashaka kubanza kumva imyanzuro y’inama
Kuba Papa Leo XIV azaba ari mu bitaro bizanagira ingaruka ku isohoka rya raporo y’inshamake y’ibyavuye muri iyo nama.
Padiri Costa yavuze ko Papa yari yatangaje ko yifuzaga kuzumva imyanzuro y’abitabiriye inama, hanyuma na we akagira ibitekerezo ayitangaho.
Kubera iyo mpamvu, Papa yasabye ko iyo raporo itazasohoka ku itariki yari yarateganyijwe, kugira ngo azabanze yumve ibiyikubiyemo kandi agire icyo abivugaho.
Biteganyijwe ko namara kuva mu bitaro, azasubira muri iyo raporo no ku zindi nyandiko zijyanye n’inama, mbere yo gutanga ibitekerezo bye.
Padiri Costa yavuze ko yishimiye icyifuzo cya Papa cyo kubanza kumva abandi, ashimangira ko atifuzaga ko iyo nama irangira atabonye umwanya wo kugira icyo avuga, kugira ngo ashyigikire umurimo n’ubwitange bya Kiliziya Gatolika yose.
UMUSEKE.RW

