Mageza Esdras amaranye uburwayi imyaka 3, asaba abagiraneza kumufasha akivuza

Mageza avuga ko ubuzima bwe buri mukaga, yabyimbye amaguru

Gatsibo: Umuturage umaranye imyaka myinshi uburwayi bw’ibihaha n’impyiko, ndetse akaba yararwaje abana be indwara “avuga ko zanze gukira”, arasaba abagiraneza kumufasha kubona uko yivuza.

Mageze Esdras atuye mu Murenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane, mu Mudugudu wa Gakiri.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, avuga ko uburwayi amaranye imyaka itatu bwizanye ariko ko bwagiye bwiyongera. Ngo basanze arwaye ibihaha, impyiko afite na gaz mu gifu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeye kubafasha kujya kwa muganga mu gihe cya Covid -19 ndetse bubandikira Ibaruwa yo kwivurizaho nk’umuryango utishoboye, ariko ntibahawe ubufasha bwose bakeneye, kuko na n’ubu byabananiye kugera kwa muganga i Kanombe.

Mageza avuga ko ubu aribwa mu mutima, yabuze ubushobozi bwo kujya i Kanombe, we n’abana be kugira ngo bafashwe n’abaganga, kandi ngo afite n’umwe mu Bitaro bya Kiziguro yananiwe kwishyura.

Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, byari byamuhaye ‘transfer’ umujyana ku muganga uvura indwara z’ibihaha, ariko Mageza abura ubushobozi bwo kujyayo.

Yagize ati “Hari nubwo banyohereje guca mu cyuma cyo mu Bitaro by’Umwami Faisal, ariko mbura ubushobozi kuko bambwiye ngo nitwaze Frw 200,000. Icyo gihe nabwo mbura ubushobozi bwo kujya kwa muganga.”

Mageza kugeza ubu ngo ntacyo abasha gukora cyamubeshaho, kandi n’abana be b’abakobwa bafashwe n’indwara “avuga ko zidakira”

Mageze avuga ko kubera gutinda kwivuza, yaje kurwara impyiko n’igifu na byo ubu bikaba bihangayikishije ubuzima bwe.

Ati “Igifu cyange basanze kirimo gaz, banyandikiye imiti ngo mpite nyitangira ariko mbura ubushobozi. Ibi bibazo byose byampuriyeho ku buryo n’iyo mbyutse mu gitondo nkaya (kwikokomora) ibintu birimo amaraso.”

Yongeraho ati “Ndasaba abagiraneza ko bantera inkunga nkajya kwa muganga, nkivuza. Ndamutse mbonye abagiraneza, abaganga bakankurikirana nshobora gukira.”

Avuga ko muri ubwo burwayi bwe, n’abana be imibereho imugoye kuko ubu nta kintu abasha gukora, kandi ko akenera ibimutunga adafite ubushobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Furaha Frank, yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye bityo bamusabye kuzana taransiferi (transfer) imwemerera kujya kwivuza ku Bitaro bya Kanombe, ndetse ko biteguye kumufasha.

Ati “Yarampamagaye ndamubwira ngo azane taransiferi, azane n’ibyangombwa bigaragaza ko nta bushobozi afite biva mu Mudgudu ahabwe uburyo ajya kwa muganga. Twiteguye kumufasha, ariko azanye izo mpapuro kugira ngo tuzagaragaze uko umutungo wa leta wakoreshejwe.”

Gusa Mageze avuga ko kugeza ubu byagorana kubona iyo taransiferi kuko agifite umwenda ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro kandi no kubona amafaranga y’urugendo ajya gushaka izo mpapuro bitamworohera.

Uyu yongeraho ko usibye we, n’abana be barwaye uburwayi avuga ko budakira kuko ariko yabwiwe, umwe yabyimbye mu myanya y’ibanga undi agenda abyimba mu maso.

Ubaye ushaka gufasha Mageza wamubona kuri nimero + (250) 789 895 137, cyangwa +(250) 735 054 738.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *