Zamalek SC yatsindiye APR FC i Kigali

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu irushanwa rya CAF Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, Zamalek SC yavuye i Kigali yemye nyuma yo gutsinda ikipe y’Ingabo igitego 1-0.

Uyu mukino washoboraga kongera gukorerwamo amateka nk’aya 2004, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba muri Stade Amahoro. Abakunzi ba APR FC n’ubwo bari bakomwe mu nkokoka n’imvura, ariko bari bagerageje kuza kuyishyigikira.

Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza isatira, cyane ko yifuzaga gushakira intsinzi i Kigali mbere y’uko yerekeza i Cairo mu mukino wo kwishyura, gusa ba myugariro n’umunyezamu ba Zamalek SC bakomeza kuba beza.

Mu mikino itanu APR FC yaherukaga gukina mbere yo gukina na Zamalek SC, yatsinzemo ine yo itsindwa umwe. Aha harimo ibiri yatumye isezerera Les Aigles du Congo, uwo yatsinzemo Marine FC ibitego 4-2, uwo yatsinzemo Vipers SC ibitego 2-1 n’uwo yatsinzemo Garde Républicaine ibitego 3-1.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino warimo imibare myinshi, cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya kabiri, Taleb utoza APR FC, yakoze impinduka ku munota wa 59 akuramo rutahizamu, Uwiyaremye Fidali asimburwa na Kiwanuka Hakim.

Uyu mutoza yahise akinisha Quattara nka rutahizamu mu gihe Togui na Kiwanuka bakinaga ku mpande mu gice cy’ubusatirizi. Byari uburyo bwashoboraga gutanga umusaruro ariko uburyo Djibril yabonye ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 64 ikipe y’Ingabo yashoboraga kubona igitego ku mupira mwiza wari uhawe Togui uvuye kuri Christian, ariko uyu rutahizamu awushyira hejuru y’izamu.

Ntabwo byarangiriye aho kuko APR FC yakomeje gusunika ndetse ku munota wa 68 Quattara yashoboraga gutsindira ikipe ye igitego cy’umutwe nabwo ku mupira wari utanzwe na Christian ariko uyu rutahizamu awushyira hejuru y’izamu.

Umutoza Taleb yahise yongera gukora impinduka, akuramo Memel Dao wasimbuwe na Amani Michel ariko ibisubizo byo kubona igitego bikomeza kuba bike.

Mu gukomeza gushaka ibisubizo byo gukora igitego, umutoza wa APR FC yongera gukora impinduka ku munota wa 80 ubwo yakuragamo William Togui wasimbuwe na Rubuguza Jean Pierre wasabwaga kujyana imipira imbere ariko bikomeza kuba iyanga.

Ku munota wa 89, ibintu byaje kuba bibi ku Banyarwanda bari baje gushyigikira APR FC ubwo rutahizamu wari waje mu kibuga asimbuye, Nasser Mansy Dessouky Ahmed Eslayed yatsindiraga Zamalek SC igitego cyayihesheje intsinzi.

Wari umupira waturutse hagati mu kibuga nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’ikipe y’Ingabo.

Hari nyuma gato y’uko Ahmed Kamal yari yatsindiye abanya-Misiri igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma yo gutsinda igitego, Zamalek SC yagicunze kugeza iminota 90 irangiye yambukanye intsinzi i Cairo n’intsinzi y’igitego 1-0. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 24 Ukwakira 2026.

Kugira ngo ikipe y’Ingabo ikomeze, birayisaba kuzatsinda igitego kirenze kimwe. Gusa ni ikipe ifite amateka mabi guhera muri 2015 ubwo yatsindwaga na Al-Ahly ibitego 2-0.

Mu 2023 yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 6-1, mu 2024 yongera kuhatsindirwa n’iyi kipe ibitego 3-1 mu gihe yongeye kuhatsindirwa n’iyi kipe mu 2025 ibitego 3-0.

Ikipe izasezerera indi hagati y’izi, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League 2026.

Zamalek SC yavuye i Kigali yemye
Quattara ntacyo atakoze ariko umunyezamu akomeza kuba mwiza
Umunyezamu wa Zamalek SC ni umwe mu bagize umukino mwiza
Kapiteni wa APR FC, yatanze byose bye ariko ntiwari umunsi mwiza kuri we na bagenzi be
Umunyezamu wa Zamalek SC yayifashije kuva i Kigali amahoro
Quattara ntacyo atakoze ariko ntiryari ijoro ryiza kuri bo
Christian yatanze imipira yashoboraga kuvamo ibitego ariko ntiyabyazwa umusaruro
Ni umukino wari urimo imbaraga nyinshi
Harimo guhangana cyane
Abanya-Misiri batuye i Kigali, bari baje gushyigikira Zamalek SC
Bamwe mu ba-Rayons bari baje kwifatanya na Zamalek SC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *