“Sergeant Robert” biravugwa ko yiciwe muri Uganda

Sergeant Robert ubwo yari akiri umusirikare mu ngabo z'u Rwanda

Robert Kabera, wamamaye ku izina rya ‘Sergeant Robert’ mu buhanzi bwe akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, amakuru aremeza ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Ukwakira, 2026.

Amakuru avuga ko Kabera Robert yishwe ubwo yari ahantu yari afite umushinga wo kubaka inzu, akaharara (bigakekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu), hakaba habonetse igihimba cy’umurambo we kitariho umutwe.

Kugeza ubu amakuru aravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, za bamwe mu bahunze igihugu cy’u Rwanda.

Robert Kabera, yahunze u Rwanda mu myaka ya za 2020, icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda, cyatangaje ko Ishami ry’Ubushinjacyaha bwa gisirikare (MPD) ryatangije iperereza ku birego byo gusambanya umwana we bikekwa ko Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yakoze ku ya 21 Ugushyingo, 2020 mu Murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.

Nyuma yaho, Kabera Robert yongeye kumvikana avugira muri Uganda, aho yemezaga ko yahungiye.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo Polisi ya Uganda, cyangwa urundi rwego rwari bwagatangaze iby’uru rupfu ruvugwa rwa Robert Kabera.

Sergeant Robert

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ntabwo bitangaje kubera ko nawe yivugiraga ko bazamwica ku murongo wa Youtube yavugiragaho.Kwica UMUNTU ni icyaha gikomeye,icyo wamuhora cyose,niyo byaba mu ntambara.Uwo muntu wica,ntabwo ushobora kumuzura.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko ijambo ryayo rivuga.Ikadusaba no gukunda n’abanzi bacu.Imana itubuza no kwihorera (revenge).Imana yakuremye,niko ibishaka.Kwanga kubyemera,witwaza ngo no muli Israel kera bararwanaga,uba ukoze icyaha cyo gusuzugura umuremyi wawe,bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli paradis.Bible isobanura neza ko imana yemereraga abayisirayeli kurwanya gusa abasengaga ibigirwamana,ndetse yabatizaga abamarayika bo kubarwanirira.Nyuma yaho yohereje Yesu ku isi,kubuza abakristu nyakuli kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *