Gisagara: Abantu babiri batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Kagiraneza w’imyaka 23, wasanzwe mu kidamu gifata amazi yo kuhira imyaka mu gishanga cya Misizi, mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara.
Bamwe mu baturage bavuga ko amakuru y’urupfu rwa Kagiraneza bayamenye ku wa 11 Ukwakira, 2026, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu kidamu gifata amazi akoreshwa mu kuhira imyaka mu gishanga cya Misizi, babimenyesha inzego z’ibanze, Polisi na RIB bihutira kuhagera bamukura mu mazi, ariko basanga yapfuye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Mugombwa, Giranéza Clisante, avuga ko inzego zitandukanye zahise zitabara zikimara kumenya aya makuru.
Yagize ati: “Amakuru akimara kumenyekana, inzego z’ibanze, Polisi na RIB bahise bihutira kugera aho byabereye umurambo ukurwa mu mazi ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera, umurambo ukurwa mu mazi, ujyanwa kwa muganga ngo hakorwe isuzuma.
CIP Kamanzi avuga ko abantu babiri barindaga icyo kidamu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza, cyane ko umurambo wa nyakwigendera wasanganywe ibikomere.
Yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru, Polisi ku bufatanye na RIB twahise tujya aho umurambo wabonetse, ukurwa mu mazi ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Yongeyeho ati “Abantu babiri barindaga icyo kidamu batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu nyakwigendera.”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Kagiraneza.
UMUSEKE.RW

