Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakanguriye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Nyagatare gushishikariza abaturage gutera ibiti by’amoko atandukanye, birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, guhangana n’amapfa no kurwanya imirire mibi.
Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu nama n’amahugurwa yahuje abayobozi ba Green Party ku rwego rw’akarere, bagamije kubongerera ubushobozi kugira ngo na bo bazabashe guhugura abandi ku rwego rw’imirenge.
Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr Muyoboke Samuel, yasabye abarwanashyaka b’iri shyaka kugira uruhare mu gutera ibiti no kubungabunga amashyamba, agaragaza ko ari imwe mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ko politiki yo gutema igiti kimwe hagaterwa ibindi icumi igira uruhare mu kongera ibiti no kugabanya ingaruka z’amapfa, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ati: “Iyo politiki ndahamanya n’umutima wanjye ko bigaragarira amaso, kuko uko amapfa yari ameze mu Ntara y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, ubu si ko bimeze. Hariho politiki yo gutema igiti kimwe hagaterwa icumi.”
Dr Muyoboke yasobanuye ko ibiti bifite akamaro gatandukanye, birimo gufata ubutaka no kurwanya isuri n’inkangu, kuyungurura umwuka abantu bahumeka no gutanga ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Yagaragaje ko gutera ibiti no kongera amashyamba bikwiye gushyirwamo imbaraga mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera ko ifite amashyamba make.
Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gushishikariza abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuhinzi, babasobanurira uko ibyo biti biboneka, uko biterwa n’uko byitabwaho.
Banasabwe gutera amashyamba mashya, kuvugurura ashaje no kongera ibiti by’imbuto n’iby’imitako mu ngo no mu bindi bice bituwe.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko ibiti bivangwa n’imyaka bifite akamaro mu kongera uburumbuke bw’ubutaka, gutanga inkwi, imbaho n’imishingiriro y’ibishyimbo.
Ati: “Ibiti bivangwa n’imyaka kandi bifata ubutaka, bikavamo ibiryo by’amatungo, birwanya ubutayu ndetse bizamura ubukungu muri rusange.”
Undi witabiriye amahugurwa yasabye Abanyarwanda kongera ibiti by’imbuto mu ngo no ku mashuri, kugira ngo bifashe kunoza imirire y’abana.
Yagize ati: “Twifuza ko mu ngo haba ibiti by’imbuto byiganje, ndetse no ku mashuri hakongerwa ibiti by’imbuto kugira ngo byunganire gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.”
Mu bindi byagarutsweho, Dr Muyoboke yasabye abarwanashyaka kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. By’umwihariko, yasabye abatuye mu duce twegereye imipaka gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo bafashe gukumira ibyo bikorwa.
Green Party ikomeje gahunda yo kongerera ubushobozi abarwanashyaka bayo, kugira ngo bashobore gusobanukirwa gahunda zitandukanye no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

