Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ibibazo bireba imiryango, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe ari kwitegura urugendo rw’igitaramo kitwa ‘The hope uk worship & restore’, kizabera i Coventry mu Bwongereza.
Muri iki gitaramo azaba ari umwanya w’ibiganiro bigamije kubaka imiryango, n’umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi, azaba ari kumwe na Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire.
Alex Dusabe aganira na UMUSEKE yavuze ko iki gitaramo kizaba kiri mu rwego rwo gukomeza ingo zikubakira ku ijambo ry’Imana, no kugarurira abantu ibyiringiro.
Ati “Ni urugendo rwo ku wa 19 Ukuboza 2026, ni ubutumwa bugamije gukomeza ingo, gufasha abantu kongera kubona ibyiringiro, no gushishikariza imiryango kubakira ku mahame y’ijambo ry’Imana.”
Uyu muhanzi yahamirije UMUSEKE ko ari ubwambere zaba ageze mu gihugu cy’u Bwongereza, bityo asaba abakunzi be kuzitabira ari benshi bakabwira n’abandi ko kwinjira ari ubntu, ko yiteguye kubasusurutsa, bityo arararikira Abanyarwanda, Abarundi n’abandi batuye mu Bwongereza, no mu bindi bihugu by’u Burayi, cyane cyane abitegura kurushinga, abubatse ingo, imiryango inyura mu bihe bikomeye n’abifuza gukomeza ubuzima bwabo bwo mu mwuka, kuzitabira uru rugendo rwihariye.
Ati: “Ni ubwa mbere nzaba ngeze muri iki gihugu cy’u Bwongereza, niteguye gufasha abakunzi banjye gususuruka, bazaze ari benshi babwire n’abandi kwinjira ni ubuntu.”
Ibi bije bikurikira isohoka ry’indirimbo nshya ya Alexis Dusabe, yitwa “Mfite umukunzi”, ikaba ari yo ndirimbo y’uyu muhanzi yatangiriyeho urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana, icyo gihe hari mu mwaka 2000, iboneka kuri YouTube channel ye Alexis Dusabe Official.
Ni indirimbo y’imbaraga iryoshye ishimangira urukundo rwa Yesu Kristo n’instinzi ye by’iteka ryose.
Uyu muririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhibaza Imana, yakoze ibitaramo bitandukanye hirya no hino by’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, yigaruriye imitima ya benshi umwaka ushize wa 2025 yizihije imyaka 25 amaze ari umuramyi.
Mu bantu bazwi cyane mu ivugabutumwa bazitabira iki gitaramo barimo Rev. Dr. Pasiteri Antoine Rutayisire, umwe mu bashumba n’abigisha b’ijambo ry’Imana bazwi mu Rwanda no hanze yarwo.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

