Impaka zo kumenya aho amadolari ya Amerika yari agenewe kurwanya Ebola binyuze mu bukangurambaga bwo kuyirinda mu Ntara za Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarengeye, ziri gufata indi ntera. Hari Abadepite bo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Haut-Uélé bashinjanya imicungire mibi yayo.
Bamwe basaba bagenzi babo ibisobanuro by’uko iteganyamigambi ryo gukoresha ayo mafaranga ryari rikoze, ibyari bukorwe mbere, ibyari bukurikireho n’amafaranga yari agenewe buri gikorwa.
Abandi basaba ko habaho igenzura mu mucyo ngo hamenyekane niba ibyari bigamijwe byaragezweho, ibyadindiye, ibitaragezweho n’icyabiteye.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yahaye amatsinda y’Abadepite bahagarariye izo ntara amafaranga yo kongera uruhare rw’abaturage mu kurwanya Ebola.
Itsinda ry’Abadepite bo muri Kivu y’Amajyaruguru ryahawe $150.000, akaba angana n’ayo itsinda ryo muri Ituri na ryo ryahawe. Iryo muri Haut-Uélé ryo ryahawe $ 50.000.
Yari ayo gufasha Abadepite gukangurira abaturage kwirinda Ebola, akaba yarahawe abo Badepite (bamwe babita intumwa za rubanda) kuko ari bo bari buyageze ku bashinzwe ubukangurambaga mu midugudu.
Gusa, imicungire yayo yateje impaka mu bayahawe no mu miryango itari iya Leta ikorera muri izo ntara.
Kivu y’Amajyaruguru: Bagomba gusobanura uko amafaranga yakoreshejwe
Muri Kivu y’Amajyaruguru, hari abifuza kumenya ibyakozwe mu turere tw’ubuzima twa Beni, Butembo na Lubero n’amafaranga yabitanzweho.
Depite Elie Kambale yasabye Minisitiri w’Ubuzima, abinyujije mu Nteko Ishinga Amategeko, gutanga ibisobanuro ku mafaranga yari yemerewe ayo matsinda, ayatanzwe koko n’ibikorwa byakozwe.
Ku rundi ruhande, Depite Jeanine Kavira Katasohire, uhagarariye Butembo, avuga ko yahawe $46.500 yo gukoresha mu gukangurira abaturage bo mu gace ahagarariye kwirinda Ebola.
Yasobanuye ko muri ayo mafaranga, $ 9.300 yakoreshejwe mu kugura imiti yica mikorobe ikoreshwa mu gusukura intoki (gels hydroalcooliques) n’utwuma dupima umuriro tudakenera gukora ku mubiri (thermoflash), bigenewe uturere tw’ubuzima twa Katwa na Butembo.
Yavuze kandi ko hubatswe ubukarabiro icyenda ku mashuri mu rwego rwo korohereza abanyeshuri n’abarimu n’abandi bahakorera gukaraba intoki ndetse ashyirwa no mu bukangurambaga kuri radiyo z’abaturage.
Nubwo ibi bisobanuro byatanzwe, hari abibaza niba amafaranga yose yari yagenewe Abadepite bo muri iyo ntara yarakoreshejwe uko byateganyijwe.
Mu kiganiro na Radio Okapi cyo ku wa 8 Ukwakira, bamwe mu bahagarariye sosiyete sivile bavuze ko mu gihe byagaragara ko hari amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa akanyerezwa, byazabangamira ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda kiriya cyorezo kimaze kwica ababarirwa mu bihumbi.
Basanga Abadepite bahawe ayo mafaranga bakwiye gusobanura uko yakoreshejwe, cyane cyane muri iki gihe abaturage bahanganye n’ingaruka z’ubuzima n’iz’imibereho ziterwa n’iyo ndwara n’umutekano muke umaze igihe aho batuye.
I Oïcha, umunyapolitiki Emery Katavali na we yasabye Abadepite bireba gutanga ibisobanuro ku micungire y’ayo mafaranga.
Ituri: Abadepite ntibavuga rumwe ku mafaranga bahawe
Mu ntara ya Ituri, bamwe mu Badepite bavuga ko bahawe amafaranga kandi bagakora ubukangurambaga ku baturage bwo kwirinda Ebola, bukaba bwarakozwe mu buryo bw’imbonankubone cyangwa bw’ikoranabuhanga.
Icyakora, umwe muri bo yavuze ko atazi amafaranga yose yari yagenewe itsinda ry’Abadepite bo muri iyo Ntara.
Ibi byatumye havuka ugushidikanya k’ukuri ku mafaranga yahawe Abadepite bituma kumenya uwabazwa icyo yakoreshejwe nabyo bigorana.
Haut-Uélé: Haravugwa ibirego byo kunyereza amafaranga
Mu Ntara ya Haut-Uélé, hari impaka ku birego byo kunyereza amafaranga yagenewe ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola.
Depite Joseph Bangakya Angaze ashinja bamwe mu bo bakorana kunyereza ayo mafaranga, akabasaba gutanga ibisobanuro ku micungire yayo.
Ku rundi ruhande, Norbert Samaki uyobora itsinda ry’Abadepite bo muri iyo Ntara yamaganye ibyo bagenzi be baregwa.
Yavuze ko mu badepite 11 bagize iryo tsinda, hari batandatu gusa bagiye mu baturage kugira ngo bitabire ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda Ebola.
Yasobanuye ko amafaranga yagabanyijwe abo badepite, batandatu bajya mu bikorwa yari agenewe kandi bamwe muri bo bagira igice cyayo bahaho bagenzi babo batitabiriye urwo rugendo.
Kuri Norbert Samaki, uko amafaranga yagabanyijwe ni byo byaba byarateje urujijo ruvugwa muri iki gihe.
Yasabye inzego zibifitiye ububasha gusuzuma iki kibazo, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko itabigizemo uruhare rutaziguye
Radio Okapi yabajije ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC kuri iki kibazo, bisubiza ko bidafite uruhare rutaziguye mu micungire iyo ari yo yose y’ayo mafaranga.
Iyi Nteko yavuze ko amafaranga avugwa, ari mu byumvikanyweho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’amatsinda y’Abadepite ahagarariye Intara, ayo matsinda akaba ari inzego zikora mu buryo butemewe nk’inzego zemewe z’Inteko ishinga amategeko.
Amakuru ahari avuga ko dosiye y’iki kibazo yaba yarashyikirijwe Komite y’Abakuru b’inararibonye mu Nteko Ishinga Amategeko, cyane cyane ku birebana n’impaka zo mu Ntara ya Haut-Uélé.
Ibibazo ku ikoreshwa ry’amafaranga biracyari byinshi
Mu gihe Minisiteri y’Ubuzima itaratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo, haracyari ibibazo byinshi bitarasubizwa, birimo:
– Ni amafaranga angahe yatanzwe koko kuri buri tsinda ry’Abadepite?
– Ni ibihe bikorwa byakozwe mu baturage, kandi byatwaye angahe?
– Ni uwuhe musaruro ubukangurambaga bwagize mu gukumira no kurwanya Ebola?
– Ni izihe nyandiko zigaragaza uko amafaranga yakoreshejwe n’aho yagiye?
Kugeza ubu, nta rwego rubifitiye ububasha ruratangaza ko ryemeje ku mugaragaro ibirego byo kunyereza amafaranga byatanzwe na bamwe mu Badepite.
Kubera ko kurwanya Ebola bisaba ubufatanye n’ubukangurambaga bukomeye mu baturage, abasesengura iki kibazo bavuga ko hakenewe raporo irambuye igaragaza amafaranga yatanzwe, uko yakoreshejwe n’ibyagezweho.
Bavuga ko ibyo byafasha mu gukorera mu mucyo, kugaragaza niba amafaranga yarageze ku ntego no kongera icyizere abaturage bafitiye Leta mu kubarinda Ebola.
Kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026, Ebola yari imaze guhitana abantu 4.536 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara (INRB) ibigaragaza.
Hagati aho, imibare yo ku italiki 16, Ukwakira, 2026 yerekana ko abamaze kwandura kugeza kuri iyo tariki bari abantu 9.415, bivuze ko ibintu bishobora guhinduka.
Radio Okapi
UMUSEKE.RW

