Perezida Paul Kagame yavuze uko yigeze kugira umukozi wari warabaswe n’inzoga ku buryo yamuburaga mu masaha y’umugoroba akagira ngo aba ari kumwe n’umuryango we nyuma aza kumenya ko aba ari mu nzoga nyuma y’uko amutunguye akamutumizaho, akabona ko atabasha kuzamuka ingazi atifashishije igikuta.
Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’urubiryuko rurenga ibihumbi 10 rwari muri Bk Arena mu mu gikorwa cyiswe ‘Youth #MeetThePresident.’
Perezida wa Repubulika mu mpanuro yahaye urubyiruko arubwira ibibi by’inzoga n’ibiyobyabwenge yifashishije inkuru y’umuntu bakoranaga ariko akaba yari yarabaswe n’inzoga ku buryo yajyaga amubura.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bakorana nawe hari ubwo abahamagara na saa munani z’ijoro, ariko saa moya uwo muntu iyo yamushakaga hatangiye kuza umwijima atamubonaga.
Ati “Nabanje kumugirira imbabazi kuko yari afite umuryango, ndibwira ngo aba ari kumwe n’umuryango we aya ni amasaha y’umuryango, ndamubwira nti niba bikugoye kubera ko ufite umuryango, nti ndaza kukorohereza, icyo gihe nshaka n’abandi bamufasha muri ako kazi kugira ngo bajye babisaranganya. Ariko aho mushakiye hose n’icyo gihe namwoherereje nkamubura, naho inzoga zarishe, zaramwishe pe.”
Perezida Kagame yavuze ko rimwe yigeze kumutungura amutuma abashinzwe umutekano ababirwa ko aho ari ho hose bamumuzanira, bamuzanye ahantu Perezida yari atuye arinjira, ageze aho kuzamuka ingazi biranga, afata ku cyumba agenderaho.
Ati “ Ntazi ko mureba. Arazamuka ageze hejuru agize atya [arebye] asanga mpagaze aho ndamureba. Ndamubaza nti ese kanaka wabaye iki? Arambwira ngo njyewe? Ampindura umusazi rwose.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yabajije uwo muntu impamvu ari kugendera ku rukuta biramugora kubisobanura.
Ati “Namubwira nti icyo nagushakiraga nagira ngo nimenyere ibyawe mbibona ntya subirayo ujye kuryama ndabukoresha abandi.”
Yavuze ko uwo muntu mu gitondo yaje ku kazi ‘ibikezikezi bitamaushiramo’ bimaze kuganuka, aramuhamagara araganira amubwira ko akwiriye kwihangana bagakora akazi ibindi akabireka.
Ati “Yarananiye muvaho.”
Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kutiheba, kwiyubaka no kwigirira icyizere, arushishikariza kujya rusesengura ibyo rwita ibyiza kugira ngo rutagendera gusa ku byo abandi babona nk’ibikwiye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


His excellency ibyo avuga ni ukuli.INZOGA ni mbi.Reports zerekana ko zica abantu barenga 8 millions buri mwaka.Ikirenze ibyo,gusinda ni icyaha kizabuza abasinzi kubaho iteka mu bwami bw’imana nkuko bible ivuga.Kimwe n’abajura,abasambanyi,abajura,abarwana,abarya ruswa,etc…