Nyuma yo gushyamirana n’umutoza we mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ndetse bigatuma ava mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Cristiano Ronaldo yahawe ibihano birimo guhagarikwa iminsi 30.
Cristiano Ronaldo, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yahagaritswe iminsi 30 anacibwa amande angana na €255.
Ni nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ubwo yari muri Denmark. Ni icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal nyuma y’iki gikorwa.
CR7 nyuma yo gukora iki gikorwa, ubwe yari yemeye ko yakoze amakosa, anasaba imbabazi ndetse agaragaza ko yiteguye guhabwa igihano gikwiye.
Kugaragarwaho iki gikorwa kuri uyu munyabigwi w’imyaka 41, byatewe no kutishimira ibyemezo by’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, George Jesus wanze kumukinisha kandi yari yamwohereje kwishyushya.
Ibi bihano byafatiwe CR7, byatangiye kubarwa kuva avuye mu mwiherero. Bivuze ko indi mikino Portugal izakina ashobora kuzayikina mu gihe umutoza yazaba amugiriye icyizere.
Forbes igaragaza ko Ronaldo yinjiza hafi miliyoni 300 z’Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe Amerika ku mwaka, mu gihe umushahara we w’ibanze muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudité ugera kuri miliyoni €208.4 ku mwaka.


UMUSEKE.RW

